X Dealer yavuze ku byabereye inyuma ya rido h... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 15 Kanama ni bwo hagiye hanze amafoto agaragaza The Ben ari kumwe na Coach Gael, ndetse aba bagabo batangaza ko bamaze kwiyunga.

Ni ibintu byakiriwe mu buryo butandukanye ariko abantu benshi bagaragaza ko ari inyungu ku muziki kuba aba bombi bakongera guhuza amaboko.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, X Dealer uri mu bamaze igihe kirekire mu myidagaduro yaba mu buryo bw'itangazamakuru n'ubushabitsi muri yo yagize icyo abivugaho.

Yagaragaje uko we abibona ati: 'Nabonye birimo uburyarya ariko nta kundi nyine reka tubyakire tubihe igihe kigenda gisobanura ibintu.'

Yagaragaje ko byose biri mu nyungu z'indirimbo 'Sikosa' yatunganirijwe muri 1:55AM. Ni indirimbo Kevin Kade yahuriyemo na The Ben na Element.

Yavuze ko The Ben ari gukora igishoboka ngo yongere kurya ku mafaranga ya Coach Gael. Ati: 'Ku ruhande rwa The Ben wabonye ko aciye bugufi cyane kuko anavuga ko ashaka kwiyunga na Bruce Melodie.'

Yikije ku birebana n'amashusho amaze iminsi aca ibintu ya The Ben na Baby Emelyne byavuzwe ko yakorakoraga.

Ati: 'Nsanzwe nzi ko The Ben agira irari ndamuzi ni umuntu twabanye igihe kandi ingano akunda ntakubeshye ni ziriya. Rero niba yarabonye umwana amuri iruhande kandi ku makuru mfite ni uko umufasha we atari anahari hariya.'

Akomeza agira ati: 'Ntabwo yanatekerezaga ko ariya mashusho ajya hanze kuko n'uwayifashe yamuhamagaye turi kumwe amubwira kuki wafashe aya mashusho.'

X Dealer avuga ko ibyo Baby Emelyne yatangaje ari The Ben wamwegereye amusaba ko yamukura mu isoni ati: 'Ariko na we nk'umusaza uzi kwikura mu kibazo yahise ahamagara uriya mukobwa bagira ibyo bahimba.'

Yongeraho ati: 'Gusa ukuri guhari ni uko The Ben yari yaguye mu gatego, ntabwo ubucuti bwabo bwari bumaze igihe ariko hariya ho bari baziranye hari n'ibindi byakomeje nyuma yo gukurura kariya kantu.'

Avuga ko mu majwi ya The Ben yumvikana abwira Baby Emelyne ati: 'N'amajwi yaramubwiye ngo duhurire hejuru.'

X Dealer avuga ko ibyo avuga byose abifitiye ibimenyetso ko Baby Emelyne ibyo avuga ari gukura mu isoni The Ben.

Ati'Ibyo The Ben yakoze yagira ngo yikure mu isoni umuryango w'umugore utamufata nk'aho ari umuhehesi nubwo bitari kure y'ukuri.'

X Dealer aziranye na The Ben by'igihe kirekire nubwo muri iyi minsi umubano wabo wajemo agatotsi, ndetse byageze n'aho afungwa akurikiranweho kwiba telefone y'uyu muhanzi bikaza kurangira agizwe umwere.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA X DEALER


Ubwiyunge bwa The Ben na Coach Gael bwakiriwe neza mu bakunzi b'umuziki nyarwanda Amashusho ya The Ben na Baby Emelyne akomeje kuvugisha benshi mu mihanda y'imyidagaduroX Dealer yagaragaje uko abona amakuru amaze iminsi avugwa kuri The Ben 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146200/x-dealer-yavuze-ku-byabereye-inyuma-ya-rido-hagati-ya-the-ben-na-baby-emelyne-video-146200.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)