Ku isaha ya saa munani zirengaho iminota ni bwo Sheebah Karungi yageze i Kigali aho yaje n'indege ya Nairobi Kigali nyuma yuko iya Entebbe Kigali yari yamusize bikaba ngombwa ko ajya kunyura Kenya.
Akigera ku kibuga cy'indege yakiriwe n'itsinda rigari ririmo nabazamufasha baturutse muri Uganda hari kandi na DJ Crush bazahurira ku rubyiniro wanamushyikirije ururabo.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yatangiye yibutsa abantu ko ari umunyarwanda ati'Ubundi mu Rwanda ni mu rugo ha kabiri, Mama ni umunyarwandakazi, Papa ni umugande buri gihe iyo ndi hano mbandi mu rugo.'
Yavuze kandi ko yiteguye cyane gutanga ibyishimo ari nacyo cyatumye azana abantu benshi ati'Nazanye abantu barenga 10 ku wa Gatandatu nditeguye cyane kubashimisha hari haciyeho igihe.'
Yikije ku ndirimbo zigera kuri eshatu yakoranye n'abanyarwanda atangaza ko hari n'izindi azava i Kigali zikozwe ati'Byari byiza gukorana nabo ubu nditegura gukorana n'abandi babiri ubu ndi hano nazanye na producer wanjye turaza gukora ibintu bidasanzwe muri iki cyumweru.'
Ubwo The Ben yataramiraga i Kampala muri Gashyantare 2024 Sheebah ntiyahabonetse bikurura ntiyigeze anakivuga ibi byatumye bavuga ko asa ntuwabyirengagije abandi ko yakwepye.
Sheebah Karungi agaruka kubyavuzwe yagize ati'Tumeranye neza turi abahanzi turubahana ntabwo navuga ko ibyabaye ari ibintu nari napanze ibintu bijya biba abantu bakabigira birebire.'
Sheebah Karungi yagarutse ku bihe yanyuzemo i Kigali aho yakoreraga amafaranga afite imyaka 15 ati'Jyanibuka ubwo natangiraga mbyina ikimansura hano iyo mpageze mbanumva ngarutse ku isoko.'
Yahakanye amakuru avuga ko yaba ari mu rukundo gusa avuga ko Imana nivuga yego ntakabuza azibaruka umwana ati'Ntabwo nashatse ahubwo ariko nzibaruka Imana igihe izabishakira.'
Igitaramo cya Sheebah Karungi cyari kimaze iminsi cyamamazwa azagihuriramo n'abahanzi Bwiza na Bushali yavuze ko atazi ibihangano byabo ariko azi neza ko aza i Kigali abimenye.
Kizagirwamo uruhare kandi iki gitaramo n'abavanzi b'umuziki nka DJ Phil Peter na DJ Crush hamwe kandi n'ababyinnyi bagezweho Divine Uwa, Jojo Breezy, Shakira Kay hamwe na General Benda.
Mu gihe kandi iki gitaramo kizayoborwa n'abashyushyarugamba bamaze kugwiza ibigwi aribo Anitha Pendo na Tino.
Sheebah Karungi w'imyaka 34 yitezweho gutanga ibyishimo mu ndirimbo nka Famer Remix yakoranye na Ykee Benda, Weekend yakoranye na RunTown.
Hakaza ariko nizo yakoranye n'abahanzi b'abanyarwanda zirimo 'Binkolera' yakoranye The Ben, 'Embeera Zo' yakoranye na Bruce Melodie hamwe na 'Am In Love' yakoranye na Kitoko.
Uyu muhanzikazi yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri 2022 mu bitaramo byaherekeje iserukiramuco rya ATH akundirwa imbaraga nyinshi agaragaza ku rubyiniro, imyambarire n'uburyo abanyeganyeza umubiri.Sheebah Karungi yamaze kugera i Kigali aho yazanye n'itsinda rigari avuga ko rizamufasha kurushaho gutanga ibyishimoSheebah Karungi azataramira muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2024DJ Crush ari mu bagiye kwakira Sheebah Karungi yanashyirikije ururabo nk'ikimenyetso cy'ikaze
Â