Yihebeye umuziki! Urugendo rutoroshye rw'umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuziki ni kimwe mu bintu bitunze abatari bacye yaba abawukora nk'umwuga n'abashoye akayabo mu bikorwa bishamikiye kuri wo nko mu kureberera inyungu z'abahanzi n'ibindi.

Ariko benshi mu bahanzi bawukora nta kindi baba bafite bakora, nyamara ababiteye imboni mbere, bakoresha iryo zina ry'ubuhanzi bagatangiza ibindi bikorwa binabinjiriza menshi kurushaho.

Iyo bigeze mu bagitangira, usanga hari ukora umuziki nta kindi kintu yifuza gukora mu buzima uretse umuziki. Si ibintu bibi ariko na none byakabaye byiza ubikora abihuje n'indi mirimo.

inyaRwanda yasuye umwe mu bahanzi bakizamuka bakora umwuga uzwi nk'ubu pompist muri Nyabugogo. Yatubwiye impamvu atahisemo gutwarwa n'umuziki wonyine utaranatangira kumwinjiriza.

Uyu musore witwa Wariva yatangiye avuga ko umuziki ari ikintu amaze igihe akunda ati: 'Nakuze nkunda kuririmba. Ndetse n'inshuti zanjye zinzi, bazi ko nakuze mvuga ko nzaba umuhanzi.'

Nubwo ibimuca intege bitabura birimo ubushobozi n'abamubwira ko ntacyo bizamugezaho ariko arakomeje. Aragira ati: 'Ntabwo wabura abaguca intege, ariko hari n'abantu babyishimira.'

Agaruka ku ndirimbo aheruka gukorana na Bushali yitwa 'Igurire Akantu' yavuze ko nubwo yamenye Bushali kuva bakiri bato ariko bitari byoroshye kuba yamwemerera ngo bakorane indirimbo.

Ati: 'Nari maze gusohora indirimbo ebyiri nkabona nyine hari abari kuzireba ariko nkavuga 'kugira ngo nkomeze nubake izina, nkeneye izina rindi rikomeye mu muziki'.'

Ku bijyanye n'akazi akora Wariva yagize ati: 'Hano mpakura amafaranga atari menshi ariko arantunze, ntabwo nsa nabi kandi ni naho mvana udufaranga ducye ducye two kuvuga ngo nashora mu muziki.'

Uyu musore avuga ko yizeye ko igihe kizagera akagera kure mu muziki, gusa agaragaza ko abonye abashobora kumushyigikira mu byo akora byarushaho kugenda neza.

Wariva yatangaje ko akunda ibihangano bya Yvan Buravan kandi anyurwa bikomeye n'imikorere ya Ariel Wayz.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146343/urugendo-rutoroshye-rwumupompisite-wakoranye-indirimbo-nabarimo-bushali-na-yee-fanta-video-146343.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)