78% y'abakurikiranyweho ibyaha mu 2023/24 bari munsi y'imyaka 40 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwaka watangiye muri Nyakanga 2023, ukarangira muri Nyakanga 2024.

Ubwo hatangizwaga umwaka w'ubucamanza wa 2024/2025, Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yagaragaje ko ibirego byose bwakiriye ari 90,443, ibyatanzwe ku rubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 30 bikiharira 46.7%.

Muri ayo madosiye ayaregewe inkiko ni 46,018 naho ayashyinguwe agera kuri 44,061 zashyinguwe ku mpamvu zitandukanye zirimo nko guca ihazabu, kumvikanisha uregwa n'urega n'izindi zinyuranye.

Mu madosiye yaregewe inkiko, hari hakurikiranywemo abantu 61,610, aho abagera ku bihumbi 29,559 bakurikiranywe bafunzwe bingana na 48% naho 32,051 bangana na 52% bakurikiranywe badafunzwe.

Habyarimana yagaragaje ko ikigereranyo cy'abakurikiranyweho ibyaha kigaragaza ko nibura 46% ari abantu bafite hagati y'imyaka 18 na 30 mu gihe abagera kuri 78% bakaba bari munsi y'imyaka 40%.

Yahamije ko hagomba gushyirwaho ingamba zo kureba uburyo urubyiruko rwakwitabwaho, hakagabanywa umubare w'ibyaha ruregwa, ahubwo rukitabira ibikorwa by'iterambere.

Ati 'Iyi mu by'ukuri ni imyaka myiza yo gukorera igihugu, niyo mpamvu mu ngamba zitandukanye zigomba kunozwa, harebwa uburyo uru rubyiruko rwakitwabwaho maze ijanisha ry'abora ibyaha rikagabanuka.'

Ibyaha byagaragaye cyane muri uwo mwaka ni ubujura no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kuko byihariye 57% y'ibyaha byose byakozwe mu mwaka ushize.

Raporo igaragaza ko inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 21,326 z'abakurikiranyweho icyaha cy'ubujura mu gihe mu 2023/24.

Ku rundi ruhande ariko Inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 11,571 z'abakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, mu gihe gusambanya umwana ho dosiye 5,675 ari zo zakiriwe.

Gukoresha ibikangisho na cyo ni kimwe mu byaha bikunze gukorwa n'abakiri bato mu 2024 hakiriwe dosiye 4,093 naho gukora ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge cyangwa gukoresha urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 5,413.

Mu mwaka wa 2022-2023 na bwo urubyiruko rwari rwihariye umubare munini w'abakurikiranywe n'Ubushinjacyaha, aho mu bantu 116,349 bakurikiranyweho ibyaha bari biganjemo abari hagati y'imyaka 18-30.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko ikigero cyo gutsindiraho dosiye buregera inkiko cyazamutse kuko kuri ubu kigeze kuri 93% kivuye kuri 91% mu mwaka wabanje.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yagaragaje ko ibirego byose bwakiriye ari 90,443, ibyatanzwe ku rubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 30 bikiharira 46.7%



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/78-y-abakurikiranyweho-ibyaha-mu-2023-24-bari-munsi-y-imyaka-40

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)