Ababyeyi basabwe gusuzumisha abana ubumuga bwo kutumva no kutavuga batararenza amezi atatu bavutse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu babyeyi iyo bashaka kumenya uko abana babo bahagaze, bakoresha uburyo bwo gukoma amashyi, gukomanya ibikoresha iruhande rwabo cyangwa kuvugiriza rimwe na rimwe.

Umwe mu babyeyi waganiriye na IGIHE, Mukamunana Alphonsine, yavuze ko we ajegeza nk'icupa ririmo utubuye cyangwa agakoma amashyi cyane iruhande rw'umwana we, yabona akebutse, ubwo akizera ko umwana we yumva.

Ati 'Nta bundi buryo nari nzi nakoresha kuko abana batatu mfite nagiye mbigenza ntyo.''

Inzobere mu bijyanye n'iyi ngingo, zivuga ko iyo umwana atabashije kumva neza ibivugirwa hafi ye mu bamukikije kugira ngo azanabashe kubyigana bityo bimufashe gutangira kuvuga, birangira nta kintu abashije kumenya.

Icyo gihe umwana yumva ibintu byose ari urusaku aho kuba ururimo runaka ndetse no gusesengura no gutandukanya ibyo yumva.

Mu kiganiro na IGIHE, Fr. Bizoza Pierre Claver, umuganga w'amatwi mu kigo cyita ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga giherereye mu Karere ka Huye (Centre des Jeunes Sourds Muets - CJSM), yavuze ko biba bisaba ko byibura kuva ku mezi atatu umubyeyi wese aba akwiye gusuzumisha umwana.

Ati 'Byibura kuva ku mezi atatu umwana avutse, uba ukwiye kumupimisha ukamenya ko yumva kuko kumva kare binatuma azabasha kumenya kuvuga kare.'

'Nubwo umwana atangira kumva akiri mu nda, akivuka tukaba tutabasha guhita tumwambika ibyuma bipimishwa, ariko ku mezi atatu ho biba bishoboka.''

Yavuze ko iyo umwana yumva neza amajwi y'ababana na we baganira bifite ukuntu bifasha ubwonko (Stimulation du cerveau), noneho bikanafasha ururimi kwitegura kuzavuga.

Iyo bimenyekanye kare umwana ahita yambikwa akuma ku matwi kamufasha kumva neza kuko ururimi rwo ruba rutaragira ikibazo, bityo akazabasha kuvuga nta kibazo.

Gupimisha umwana nyuma y'imyaka itatu biba nta mumaro bikigize kuko ubwonko buba bwaramenyere umutuzo n'ururimi, ubumuga bwaraje.

Ati 'Iyo apimwe akuze nko ku myaka 10 akanambikwa akuma kamufasha kumva (hearing aid) bisa nk'aho ari bwo akivuka. Yumva ibintu byose bivuga bimusakuriza akumva yanagakuramo.

'Icyo gihe bidusaba kumukurikirana cyane kugira ngo amenyere amajwi ari kumva.''

Yakomeje avuga ko icyo gihe ako kuma gasigara kamufasha kumva urusaku nk'amahoni y'ibinyabiziga cyangwa inkuba gusa kuko ibyo kuba yavuga biba byararangiye.

Ikiguzi cyabyo gihagaze gite?

Nubwo ubu buvuzi bushoboka ndetse bukaba bunateganya insimburangingo bisa n'ibihenze kuko ku bijyanye no gupimisha umwana hifashishijwe ibyuma byabugenewe [Audiometrie], umubyeyi acibwa ibihumbi 16 Frw kandi ntabwo mituweli ibyishingira.

Iyo bigeze ku nsimburangigo y'ugutwi izafasha wa mwana kumva, akuma kamwe kageze kuri miliyoni 1 Frw ku gutwi kumwe, waba ukeneye tubiri bigahita byikuba.

Furere Bizoza avuga ko 'imbogamizi ihari ni uko ibi byuma bihenda cyane, akuma kamwe kagura miliyoni 1 Frw yose, usanga atari benshi bakigondera kandi usanga akenshi insimburangingo zitaba ku bwishingizi bwa mituweli.''

Yongeyeho ko n'ubwo iyi serivisi batanga yo gupima iri hake mu gihugu, ariko na n'ubu hakiriho ubwitabire buke bw'abayigana, bakaba basaba ababyeyi kuyitabira kugira ngo bajye bamenya ubuzima bw'abana babo batararengerana.'

Ku wa 23 Nzeri buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi rw'Amarenga, kandi rukomoka ku kuba hari abatabasha kumva no kuvuga hakoreshejwe indimi zisanzwe.

Mu gihe habayeho gukumira ubu bumuga, yenda abakoresha amarenga bazagabanuka, ndetse n'ibindi biguzi byajyagaho bikagabanuka.

Utwuma twongera ubushobozi bwo kumva turacyari imbogamizi kubera guhenda
Ku ishuri rya CJSM riri i Huye ni hamwe hapimirwa urwego rwo kumva no kutavuga
Bimwe mu byuma bipima niba umwana yumva cyangwa avuga
Fr. Bizoza avuga ko gupimisha umwana akiri muto ari ngombwa ku kwirinda ikiguzi cy'utwuma tw'amatwi
Akuma gafasha gupima ugutwi kagura miliyoni 1 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-basabwe-gusuzumisha-abana-bakamenya-niba-nta-bumuga-bwo-kutumva-no

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)