Abacuruza impu basabwe kuzubakira amakusanyirizo mu gihe bategereje uruganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bacuruzi bamaze igihe bagaragaza imbogamizi bahura na zo ziterwa n'uko nta ruganda ruzitunganya ruri mu Rwanda, izo bohereje mu karere ka Afurika y'iburasirazuba zikabahombera bitewe n'umusoro uri hejuru bacibwa.

Mu gushaka umuti w'iki kibazo, mu 2022 Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yasezeranyije aba bacuruzi, ko hamwe n'abafatanyabikorwa bayo, igiye gushaka uko mu Rwanda hakubakwa uruganda ruzajya rutunganya impu.

Ku ikibitiro hashyizweho ihuriro Kigali Leather Cluster ryibumbiyemo abacuruzi b'impu n'ibizikomokaho kugira ngo bakurikirane umushinga wo kubaka urwo ruganda.

Kugeza ubu ntabwo uruganda rwari rwubakwa gusa aho rugomba kubakwa harahari. Imbogamizi ihari ni uko hataraboneka abashora imari mu mushinga wo kurwubaka.

Ubwo ababarizwa muri Kigali Leather Cluster baganiraga na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, tariki ya 6 Nzeri 2024, bongeye kugaragaza ko kubura k'uruganda bituma impu zita agaciro, zikabahombera.

Mu ngamba zafatiwe muri iki kiganiro harimo kubaka amakusanyirizo impu zizajya zibikwamo mu gihe nta ruganda rwari rwaboneka, akazajya afasha mu kuzikusanyiriza hamwe kugira ngo zoherezwe mu mahanga ari nyinshi, cyangwa se abashoramari bakeneye kuzigura bazihasange.

Minisitiri Sebahizi yabwiye abagize iri huriro ko no mu gihe uru ruganda ruzaba rwarubatswe, amakusanyirizo ari yo azatuma rukora neza, kuko kubona impu zo gutunganya bizajya byoroha.

Yagize ati 'Ahantu tugomba gushakira umuti mu gihe uruganda rutari rwaboneka ni ukubaka amakusanyirizo y'impu, tukazajya tumenya impu dufite mu gihugu, tukamenya izoherezwa hanze n'izo tugomba gusigarana.'

Yongeyeho ko ihuriro ry'abacuruza impu n'ibizikomokaho rifite mu nshingano kugenzura ibikorwa by'uruhererekane byazo mu rwego rwo guteza imbere isoko ryazo.

Ati 'Ni mwe mufite mu nshingano kugenzura ibikorwa by'uruhererekane rw'impu n'ibizikomokaho mu rwego rw'ubucuruzi n'iterambere ry'inganda ntoya, izicirirtse ndetse n'inganda nini. Bivuze ko abakora ubucuruzi bw'impu bagomba kuzinyuza mu ihuriro ryanyu.'

Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayiresi Jean d'Amour, yavuze ko bishimiye uruhare rwa Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda mu gushaka umuti w'ibibazo, agaragaza ko bazirikanye ibyo basabwe.

Ati 'Nubwo twamubwiye ibibazo dufite, na we hari ibyo yadusabye twakora byadufasha mu kugira ibyo dukemura. Kimwe mu byo yadusabye ni ukubaka amakusanyirizo y'impu azadufasha gushyira hamwe impu zacu kugira ngo abanyamahanga nibaza bazasange zihari.'

Kamayiresi yavuze ko abacuruza impu biteguye gushaka ubushobozi, bakubaka amakusanyirizo nk'uko babisabwe, yongeraho ko nimara kububona bitazatwara igihe kirekire.

Perezida wa Kigali Leather Cluster yasabye abacuruza impu ndetse n'ibizikomokaho kugana iri huriro kugira ngo bakomeze kunoza imikorere yabo ndetse binabafashe kwagura isoko ryabwo.

Abo mu ihuriro ry'abacuruza impu n'ibizikomokaho bahuye na Minisitiri Sebahizi, bemeranya ku kubaka amakusanyirizo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruza-impu-basabwe-kuzubakira-amakusanyirizo-mu-gihe-bategereje-uruganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)