Abaforomo bahuguwe na RIB biyemeje kudaharira inshingano Isange mu kwita ku bimenyetso by'abahohotewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukoro abo baforomo bihaye kuri uyu wa 20 Nzeri 2024 ubwo basozaga amahugurwa y'iminsi atanu bahererwaga na RIB i Kigali Kicaro cya Polisi y'Igihugu.

Abo baforomo bavuze ko bajyaga bakira abakorewe ihohoterwa muri rusange nk'abandi barwayi bose ariko ko bungutse ubumenyi buzatuma babafasha mu buryo bw'umwihariko buborohereza kubona ubutabera.

Nsanzimana Aloys ukorera ku Bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera yagaragaje ibyo yungukiye mu mahugurwa n'uko agiye kujya afasha abahohotewe.

Ati 'Ntabwo twari tuzi ko nk'abaforomo twemerewe gufata ibimenyetso, twumvaga ari iby'abadogiteri cyangwa abaganga gusa. Ikindi cyatugoraga ni uburyo bwo gufata ibyo bimenyetso kandi twumvaga ko abahohotewe bagomba kwakirwa n'abakozi ba 'Isange One Stop Center' gusa, ariko ibyo byose twihaweho ubumenyi'.

Yakomeje ati 'Hari nk'igihe twakiraga abahohotwe tukabakira nk'abandi barwayi nyuma tukabohereza kuri Isange. Hari igihe bageragayo bakaba bategereza cyangwa haba ari nijoro bakazagaruka bukeye rimwe na rimwe ibyo bimenyetso byanasibanganye kandi twakabaye twabafashije tukibakira'.

Nsanzimana yongeyeho ko ubumenyi bungutse buzatuma abasha kwakira buri muntu wahohotewe akanabasha kumufasha kubungabunga ibimenyetso nta na kimwe kirangirika.

Undi muforomokazi witabiriye ayo mahugurwa na we yagaragaje uburyo bwihariye agiye kujya yakiramo abahohotewe.

Yagize ati 'Hari nk'igihe twakiraga umuntu afite igikomere yahohotewe tukihutira kumupfuka no kucyoza bya bimenyetso bigasibangana. Tuzajya tubanza kwita ku kumuvura ariko tunakusanya ibyo bimenyetso kuko nyuma y'ibikorwa byo kwa muganga aba azakenera ubutabera kandi bukenera ibyo bimenyetso'.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kamarampaka Consolée yavuze ko abo baforomo bafite uruhare rukomeye rwo gufasha abahohotewe gusubira mu buzima busanzwe.

Ati 'Amasomo mwahawe azazibe icyuho cy'ibimenyetso bitafatwaga cyangwa bigafatwa ntibibungabungwe bikaba byatakara. Mwasobanukiwe ingaruka zo kudakora izo nshingano neza. Si mwe mwenyine ariko na mwe mufite uruhare mu gutuma hatangwa ubutabera bunoze'.

'Abahohotewe baba bakomerekejwe ku mubiri cyangwa mu marangamutima bihebye bakeneye uwabahumuriza kandi ni mwe mubakira mbere. Iyo umuganga akwakiriye neza aba yatangiye kukuvura neza, rero ni mwe ba mbere mufite izo nshingano'.

Kamarampaka yibukije abo baforomo kandi ko muri bo hadakwiye kugira ukurikiranwaho kurangarana uwahohotewe kuko ibyo ari n'icyaha gihanwa n'amategeko kandi bakaba basobanukiwe bihagije inshingano bafite mu gufasha uwahohotewe kubona ubutabera.

Visi Perezida akanaba uhagarariye Umuryango Haguruka mu buryo bw'amategeko, Munyankindi Monique yavuze ko biteze umusaruro w'ayo mahugurwa mu kugabanuka kw'ibimenyetso bitakara byajyaga bituma ubutabera budatangwa kubera kubura ibifatika bushingiraho kandi icyaha cyo cyarakozwe.

Umwe mu bakozi ba RIB batanze amahugurwa asobanura uko yagenze
Umuryango Haguruka wateye inkunga ayo mahaugurwa n'Ikigo cy'Igihugui gishinzwe Ubuzima byari bihagarariwe
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kamarampaka Consolée yavuze ko abo baforomo bafite uruhare rukomeye rwo gufasha abahohotewe gusubira mu buzima busanzwe
Nsanzimana Aloys ukorera ku Bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera yavuze ko nk'umuforomo yamenye ko afite inshingano yo kuvura uwahohotewe ariko no kumufasha kuzabona ubutabera
Abahuguwe babawe impamyabumenyi
Abaforomo bahawe amahugurwa ni ikiciro cya kabiri gihuguwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaforomo-bahuguwe-na-rib-biyemeje-kudaharira-inshingano-isange-mu-kwita-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)