Abaforomo bari kwigishwa kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bahohotewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahugurwa y'iminsi itanu ari kubera i Kigali ku Kicaro cya Polisi kuva kuri uyu wa 16 Nzeri. Ari kwibanda ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'irikorerwa abana.

Abaforomo n'abaforomakazi bayitabiriye bavuze ko basanzwe bafasha abahuye n'ihohoterwa ariko ko bagiraga imbogamizi y'ubumenyi buke mu byo kubungangabunga ibimenyetso bikenerwa n'ubutabera.

Uwomusabe Adrie ukorera ku Bitaro by'Akarere ka Nyanza yavuze ko abaforomo akenshi ari bo bakira bwa mbere uwahohotewe ariko ko bagira imbogamizi yo kudasobanukirwa amategeko akurikizwa mu kurenganura uwahuye n'icyo kibazo, akaba yizeye kunguka ubwo bumenyi.

Nizeyimana Jean Damscène ukorerea ku Bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu yagize ati 'Twakoraga ariko uburyo bwo kubika ibimenyetso twari tubifiteho ubumenyi budahagije.Twiteze kuzakura muri aya mahugurwa ubumenyi buzafasha ubugenzacyaha kubona amakuru yose akwiye'.

Mutoni Merab ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RBC yavuze ko ibikorwa byo gufasha abahuye n'iryo hohoterwa kwa muganga bikorwa ariko hakaba hakenewemo ubumenyi bwisumbuye.

Yongeyeho ko ari gahunda izakomeza kugira ngo buri muganga agire ubushobozi buhagije ku ihohoterwa bityo abashe gufasha uwahuye na ryo mu buryo bwihuse.

Ati 'Ikifuzo cy'Igihugu ni uko abaganga bose bagomba kugira ubumenyi bungana kugira ngo igihe cyose uwakorewe ihohoterwa bamufashe nta hantu ahagaze'.

Yakomeje ati 'Uwahohotewe iyo ageze kwa muganga baramwakira bakamufasha bakamuha imiti imurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n'irinda gusama ibindi bagakomeza nyuma'.

Munyankindi Monique uhagarariye Umuryango Haguruka mu buryo bw'amategeko, yavuze ko nk'umuryango uharanira uburenganzira bw'abagore n'abana ubona hari icyuho mu kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku wahohotewe ari na yo mpamvu wafatanyije na RIB mu gutanga ubwo bumenyi.

Ati 'Hari igihe ujya muri 'dossier' y'uri mu rukiko ugasanga umuntu yakorewe ihohoterwa kandi bizwi bigaragara ariko bajya kureba bagasanga ibimenyetso byafashwe ntibagaragaza ko koko yamufashe ku ngufu. Hari ibimenyetso biba bigomba kurebwa nk'uturemangingo ndangasano bigahuzwa bikuzuzanya kugira ngo wa muntu ahabwe ubutabera'.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko amahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha abakora kwa muganga kuzuza inshingano zabo neza mu gufasha uwahohotewe yaba umwana cyangwa umukuru.

Yavuze ko kandi ari inshingano za buri wese kugira ngo ubutabera butangwe neza ku wahohotewe yaba abaturage, inzego z'ubugenzacyaha, abaganga n'abandi.

Ku ruhare rw'abaturage yabasabye kwirinda gusibanganya ibimenyetso ku wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko hari abajya barekurwa mu nkiko kuko ibimenyetso byasibanganyijwe kandi icyaha baragikoze.

Ati 'Ikintu cya mbere uwahohotewe agomba gukora ni ukwihutira kujya kuri Isange One Stop Center, kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye bya bimenyetso ataragira icyo abihinduraho. Si ngombwa kubanza koga kuko iyo ugiye koga cyangwa ukuyemo imyenda wari wambaye uba usibanganyije ibimenyetso. Ntabwo ari igisebo bazagufasha kandi bakugirire ibanga ndetse bagufashe kubungabunga bya bimenyetso'.

Yavuze ko abo baforomo bazunguka ubumenyi bwisumbuye ku buryo bwo kubangabunga ibimenyetso bya gihanga ku wahohotewe.

Ati 'Mu kubungabunga ibimenyetso hari uburyo butatu bw'ingenzi. Hari uko bikusanywa bitandukanye n'ibindi bintu, kubibika neza kugira ngo mu rukiko ntibizashidikanyweho ndetse hakaba n'uko bibikwa kuko si nk'uko ubika ibindi bintu bisanzwe'.

Ibyiciro byabanje by'ayo mahugurwa byahuguwemo abadogiteri 48 n'abandi baforomo ndetse iyi gahunda ikaba izakomeza ku baganga bose uko amikoro aboneka.

Abakozi ba RIB basobanuriye abaforomo uburyo bwo kungabunga ibimenyetso
Mutoni Merab ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RBC yavuze ko ibikorwa byo gufasha abahuye n'ihohoterwa kwa muganga bikorwa ariko hakaba hakenewemo ubundi ubumenyi
Abahuguwe ni abaforomo baturutse mu bitaro by'uturere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaforomo-bari-kwigishwa-kubungabunga-ibimenyetso-bya-gihanga-ku-bahohotewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)