Abagera kuri 25% mu rubyiruko rw'u Rwanda banywa ibiyobyabwenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiyobyabwenge bikunda gukoreshwa n'urubyiruko birimo ibisindisha, itabi n'urumogi n'ibindi banywa bikabagiraho ingaruka zikomeye.

Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza mu 2023/2024 igaragaza ko ibyaha byo gukora ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo byageze mu nkiko ari 5,413.

Umuyobozi w'Agashami gashinzwe ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Dr Iyamuremye Jean Damascène ubwo yaganirizaga urubyiruko ku buzima bwo mu mutwe kuri uyu wa 6 Nzeri 2024, yagaragaje ko ibiyobyabwenge biri mu bituma abantu bagira ibibazo byo mu mutwe, ariko hakaba n'abo byangiza ku rugero rwo hejuru.

Ati 'Urubyiruko rwacu cyane cyane hari ibimenyetso bigaragara ko ubuzima bwabo bwo mu mutwe bubangamiwe, kugeza ubu tumaze kubona ko hafi 25% by'urubyiruko banywa ibiyobyabwenge. Ndetse nababwira ko 52% batubwiye ko basogongera ku kiyobyabwenge icyo aricyo cyose nibura rimwe mu kwezi.'

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko urubyiruko umubare w'urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 ugera kuri 65,3%.

Dr Iyamuremye yavuze ko igihe umuntu afite ibibazo byo mu mutwe bigaragarira ku kutikunda no kudakunda abandi.

Yahamije ko abantu biyahura muri iki gihe bigajemo urubyiruko kuko abarenga 46% by'abiyahura baba bafite imyaka itarenze 25.

Ati 'Hari imibare turimo kubona irimo kwiyongera y'abantu biyahura kandi abantu biyahura akenshi ni abantu baba barihebye, baba bariyanze muri abo bantu rero umubare munini, hafi 46% usanga ari abafite imyaka itarengeje 25. Ugomba kugira ubuzima bwo mu mutwe ndetse ukirinda ibintu byose byatuma ubura ubuzima bwo mu mutwe ukagira ibibazo byo mu mutwe.'

Yasabye urubyiruko n'abandi bose ko uwiyumvamo ikibazo cyo mu mutwe yajya yegera inzego z'ubuzima zimwegereye kuko umuntu iyo aganirijwe ibibazo byo mu mutwe bihita bikira.

Dr Iyamuremye yahamije ko no mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye aho biga baba mu bigo, ibibazo byo mu mutwe birushaho kwiyongera ku buryo ubu na ho hari gushyirwa imbaraga mu gushakira igisubizo ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Kugeza ubu hamaze guhugurwa abantu 580 bafasha abo mu mashuri ku byerekeye ubuzima bwo mu mutwe, ariko gahunda ihari ni ugukomeza guhugura ku buryo mu myaka ibiri iri imbere, kuva ku mashuri y'incuke kugeza muri kaminuza hazaba hari abantu babiri bafasha mu buzima bwo mu mutwe.

Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yasabye urubyiruko guharanira kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe kuko ari byo bifasha kugera ku ntego za buri munsi zirimo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Urubyiruko rurenga 25% banywa ibiyobyabwenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-25-mu-rubyiruko-rw-u-rwanda-banywa-ibiyobyabwenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)