Abagore 580 bakora ubuhinzi bagiye gufashwa ku guhangana n'ihindagurika y'ibihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga wiswe Supporting Women Farmers' Climate Resilience, uzakorerwa mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gishanga cya Rufigiza Nyagisenyi giherereye mu Murenge wa Kinyinya.

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzakorerwa ku buso bwa hegitare 140 ndetse abahinzi 580 bakazawungukiramo byinshi birimo ubumenyi ku guhangana n'ihindagurika ry'ibihe, amahugurwa ku buhunzi no guhuzwa n'abaguzi b'umusaruro wabo.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Biodiversity Conservation, Niyonsaba David, yagaragaje ko bahisemo gutangiza uwo mushinga mu rwego rwo gufasha abahinzi ku kubungabunga umusaruro no kurengera ibidukikije.

Ati 'Ni ugufasha abahinzi 580, mu bu buryo bwo kubafasha kugeza umusaruro wa bo ku isoko ukimeze neza no kubaha ubumenyi n'ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.'

Yagaragaje ko muri uwo mushinga hazabaho ubufatanye n'inzego zitandukanye zirimo iza Leta n'iz'abikorera kandi ko bifuza gukemura ikibazo cyo kuba haba hari abahinzi bafite ubutaka budakoreshwa neza n'abafite umusaruro ushobora gutakara.

Umwe mu bahinzi babarizwa muri koperative y'abahinzi bahuje intego ba Gasabo bakorera mu gishanga cya Kinyinya (KOABIGA) yagaragaje ko bishimiye ko uwo mushinga uzabafasha mu guteza imbere ubuhinzi no kugira ubumenyi ku guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Ati 'Hari Ibiza, amapfa ndetse n'udukoko twangiza imyaka, ibyo byose bitugiraho ingaruka zikomeye kuko bituma umusaruro ugabanyuka. Buriya n'uburyo abantu bagenda biyongera baganisha amazi mu bishanga mu gihe cy'imvura usanga haba imyuzure. Turizera ko ku bufatanye bwacu na mwe muzabidufashamo tugahangana n'ihindagurika ry'ibihe.'

Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, Julie Crowley, yagaragaje ko bishimiye gutera inkunga uyu mushinga uzafasha abahinzi guhangana n'ihindagurika ry'ibihe ndetse no kurengera ibidukikije.

Ati 'Tuzatanga inkunga izatumaa Prime Biodeversity Conservation ifasha abahinzi mu kuzamura urwego rw'uburyo bakoramo ubuhinzi kandi dutekereza ko bizazamura umusaruro ndetse bigatuma n'abahinzi barushaho kugira ubuzima bwiza.

Yagaragaje ko Canada izatanga inkunga ingana n'ibihumbi 35 by'amadorali angana na miliyoni 35 Frw kuri uwo mushinga uzamara umwaka umwe gusa.

Prime Biodiversity Conservation igaragaza ko uretse gufasha abahinzi mu kubaha amahugurwa itegenya no gutunganya ahantu abaguzi bazajya basanga abo bahinzi ngo bagurirwe umusaruro n'uburyo bwo kuwubungabunga ngo utangirika.

Umuyobozi muri MINAGRI Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr Karangwa Patrick avuga ko ubuso bwuhirwa buzongerwaho 85% mu myaka itanu
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yashimye umuhate wa Prime, abizeza ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mushinga
Umwe mu bahinzi yagaragaje ko biteze impinduka zizava muri ubwo bufatanye
Uwo mushinga witezweho kugera ku bahinzi 580
Umuyobozi Mukuru wa Prime Biodiversity Conservation, Niyonsaba David, yagaragaje ko uwo mushinga watekerejwe mu gufasha abahinzi bo muri Gasabo
Umulisa Allen, yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bahinzi zishingiye ku mikoro make
Abahinzi bagaragarijwe impamvu uyu mushinga uzabafasha muri byose
Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, Julie Crowley, yagaragaje ko biyemeje gutera inkunga uwo mushinga
Abahinzi batanze ibitekerezo ku bijyanye n'uwo mushinga
Abahinzi bagaragarijwe ko hari inyungu muri uwo mushinga

Amafoto: Kwizera Remy Moïse




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-580-bakora-ubuhinzi-bagiye-gufashwa-ku-guhangana-n-ihindagurika-y-ibihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)