Abagore basaba akazi mu mirimo ya tekiniki mu turere n'imirenge ni 28% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo bimeze bityo, imibare y'abagore mu nzego z'imirimo ya tekiniki mu turere n'imirenge nk'abayobozi b'inzego z'imirimo n'indi muri rusange ibasaba gukora cyane baracyari bake, ndetse n'Inama y'Igihugu y'Abagore (NWC) ivuga ko agabore bagerageza gusaba aka kazi ari 28% mu gihe abagabo barenga 70%.

Ibi byatangarijwe mu Nteko Rusange ya 3 y'Urunana rw'Abagore mu Nzego z'Ibanze,yateranye i Muhanga ku wa 27 Nzeri 2024.

Umwe mu bagore bakora mu nzego z'ibanze ku rwego w'akarere, waganiriye na IGIHE, yavuze ko n'ubwo Leta yakoze ibishoboka byose igashyiraho uburyo bworohereza umugore gukora neza akazi ke, hakiri birantega nyinshi, ziri no mu bituma abenshi batinya kuza mu kazi nk'ako avuga ko akora.

Yagaragaje ko Leta yacumye amasaha yo gutangira akazi, aho umubyeyi ava mu rugo yamaze gutegura abana bagiye ku ishuri, ikiruhuko cyo kubyara kikaba cyariyongereyeho ibindi byumweru, ariko kandi hakaba hakirimo ibindi bihato bituma bamwe mu bagore bazibukira iriya mirimo.

Ati "Nk'iyo umugore yonsa umwana w'amezi ane cyangwa atanu, igituza kiba kiremereye, kwirirwa utonkeje,umutwe urakurya, ukaba wanahinda umuriro. Mu gihe uri umuyobozi rero ukirirwa mu nama uhagaze wigisha ukaza gutaha nijoro wananiwe,ni ikibazo gikomeye rimwe na rimwe abo mukorana batanaha agaciro.''

Kimwe mu bindi bibagora hazamo no kuba basiga abana babo bakiri bato bakerekeza mu kazi, aho usanga bamwe bakora ariko imitima ikiri mu rugo batekereza abana basize.

Ati "Mu gihe hari amarerero mu nganda z'icyayi, n'ahandi ndetse numvise ko no muri perezidansi rihari, ubona bikwiye ko no mu bindi bigo bya Leta amarero ahagera,umuyobozi wonsa akajya yonsa umwana we mu cyumba cyabugenewe, kuko naho dukorera haba hari ibyumba, bityo tutazarwaza bwaki kandi ari twe ba mbere bo gutanga urugero.''

Ashingiye kuri ibi byose,uyu mugore abiheraho asaba abagabo bakorana n'abagore mu nzego zose z'ibanze, kugira umutima wumva kandi ureba kure bakajya bibuka inshingano ziremereye bashiki babo bagira hanze y'akazi gasanzwe, bityo bakaborohereza mu mikorere no mu bufatanye buhoraho, kugira ngo barangize neza ishingano zabo.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko Leta yagiye ishyiraho uburyo bworohereza umugore mu kazi bijyanye n'izindi nshingano agira zirimo no kubyara kandi ko n'abandi bakorana baba ababago n'abakoresha nabo bakwiye kubigenza batyo.

Ati "Hari uburyo buhari bwagenwe, iyo umugore atwite, ahabwa uruhushya akajya kwipimisha, yabyara agahabwa amahirwe yo konsa mu kiruhuko,ndetse n'abakoresha baba babizi ko bagomba kuborohereza kugira ngo bubahirize izo gahunda , kandi n'imiterere y'umugore numva abantu bose bamaze kuyimenya kandi bagomba kubaha no kumva imiterere yabo.''

Minisitiri Uwimana yasabye abagore bari mu buyobozi gusohoza neza inshingano zabo bigatinyura bagenzi babo bacyitinya, bityo nabo bakabona ko bishoboka.

Abayobozi b'abagore mu nzego z'ibanze batandukanye barimo bitabiriye iyi nteko rusange
Iyi nteko rusange yari yitabiriwe n'abagore basaga 300.
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, yasabye abagore bari mu buyozi kubera abandi itara rimurika bakimakaza isuku aho bakorera.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF, nawe yari yitabiriye iyi Nteko, aha impanuro zitandukanye aba bayobozi b'abagore zirimo kwihatira gukora cyane.
Dr Kagwesigye Anne Marie, usanzwe ari Perezida w'Inama Njyanama ya Huye, yatorewe kuba umuyobozi w'Urunana rw'Abagore bakora mu nzego z'ibanze mu Rwanda.
Abayobozi bashya batorewe kuyobora urunana rw'abagore bari mu nzego z'ibanze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-basaba-akazi-mu-mirimo-ya-tekiniki-mu-turere-n-imirenge-ni-28

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)