Abagorerwa Iwawa bahawe icyizere ku kongera imyuga ihigishirizwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe ku wa 6 Nzeli 2024, ubwo Umuyobozi Mukuru wa RTD, Umukunzi Paul yari yasuye Ikigo ngororamuco cya Iwawa kigororerwamo abafatiwe mu migirire ibangamiye rubanda.

Abajyanwa muri iki kigo giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bavurwa ku buntu ingaruka batewe n'ubuzererezi bakanaganirizwa n'inzobere mu mitekerereze zibafasha gusubiza ibitekerezo byabo ku murongo.

Banigishwa imyuga irimo ubuhinzi n'ubworozi bya kijyambere, ubudozi, ubwubatsi n'ububaji kugira ngo nibavayo bazabashe gukorera amafaranga biteze imbere bo n'imiryango yabo.

Sebahizi Alex w'imyaka 36 uri mu bagororerwa Iwawa yabwiye IGIHE ko yajyanywe muri iki kigo nyuma yo gufatwa agura akanacuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga by'ibyibano.

Uyu mugabo ukomoka mu karere ka Gisagara yahisemo umwuga w'ubuhinzi kugira ngo naragiza amasomo azasubire iwabo I Gisagara akore ubuhinzi bw'umwuga ariko ngo iyo muri iki kigo baba bigisha umwuga w'ubusuderi niwo yari guhitamo.

Ati 'Nasaba ko mu myuga Iwawa bigisha hakongerwamo sudire kubera ko urubyiruko ruhazanwa rufite imbaraga zo gukora kandi sudire uwayize abona akazi aho ariho hose mu gihugu'.

Confiance Louis Mari wafatiwe mu karere ka Nyarugenge kubera ubujura yavuze ko iyo bageze Iwawa baba bumva ko barenganye, gusa ngo nyuma yo guhabwa umwanya bakitekerezaho basanga koko bari babangamiye umuryango nyarwanda.

Mu masomo bahabwa harimo abafasha gufata icyemezo no kugira intego, ndetse hagakurikiraho intambwe yo kubafasha gushaka uko bazabaho basoje aya masomo ari naho hazamo amasomo y'imyuga.

Ati 'Dushimira Leta ko yashyizeho ubu buryo bwo kwigisha imyuga abagororerwa Iwawa, ariko bishobotse bazongeramo na Multimedia ribamo ibijyanye no gufotora no gufata amashusho no kuyatunganya'.

Avuga ko iri somo ryagabanya umubare w'abigayo imyuga ntibayishyire mu bikorwa kuko benshi mu batayishyira mu bikorwa ari abajyanwayo bararangize za kaminuza bagira bagira ipfunwe ryo gukora igifundi, ubuhinzi, ubudozi n'ububaji.

Umuyobozi wa RTB, Umukunzi Paul yashimye impano n'ubuhanga bw'abagororerwa Iwawa mu gukora ibikoresho bitandukanye avuga ko RTB izakomeza gukorana na NRS mu guhugura abarimo no gutanga ibikoresho kugira ngo aba banyeshuri barusheho kwiga neza.

Ati 'Nibyo, urebye umubare w'urubyiruko ruhari, birakwiye ko imyuga ihigishirizwa yiyongera, kugirango haboneke amahitamo atandukanye. Tuzakomeza ibiganiro na NRS kugira ngo twongereho imyuga mishyashya itari ihasanzwe'.

Mukunzi yasabye uru rubyiruko kwigirira ikizere, kwirinda icyabasubiza mu nzira zidatunganye, ahubwo imyuga myiza bari kwiga bakazayibyaza umusaruro, bakiteza imbere, bakanagira urahare mu gukomeza kubaka igihugu cyacu.

Icyiciro kiri kugororerwa Iwawa ni icya 24, kirimo abasore n'abagabo barenga 5000, barimo 1375 basubiyeyo inshuro irenze imwe.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul yavuze ko bazakomeza gukorana na NRS mukongera imyuga yigishwa abajyanwa Iwawa
Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred asaba abagororerwa Iwawa kwirinda ibyatuma bongera kugwa mu makosa n'ibyaha bafatiweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagorerwa-iwawa-bahawe-icyizere-ku-kongera-imyuga-ihigishirizwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)