Abahabwa inguzanyo binyuze muri VUP ntibafite ubumenyi buhagije mu by'imari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagaragaje ko aba bagenerwabikorwa batabona amahugurwa ahagije ku bijyanye n'imari cyangwa ngo banaherekezwe mu buryo runaka ngo ya nguzanyo bahabwa ibazanire inyungu.

Ni ingingo yagarutseho ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, ubwo Transparency International Rwanda, yamurikaga ubushakashatsi yakoze hagamijwe gukora isesengura ku mikoreshereze y'inguzanyo ihabwa abaturage binyuze muri VUP n'uko abakozi b'inzego z'ibanze bashinzwe iyi gahunda babakurikirana.

Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2023, bukorerwa mu turere twa Gicumbi, Nyabihu ndetse na Nyamagabe, mu mirenge itanu muri buri karere.

Mu mwiherero w'abayobozi bakuru wabaye mu 2007, Perezida Kagame yatanze icyerekezo cyo kureba uburyo imibereho y'Abanyarwanda batishoboye yazamuka, ari nabwo hashyirwagaho gahunda ya VUP.

Ubu iyi gahunda iri mu byiciro bitatu birimo icyo gutanga inkunga y'ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru, gahunda y'imirimo rusange mu bikorwa by'amaboko hamwe n'iyo kuguriza abatishoboye ariko bashobora gukora imishinga iciriritse bagahabwa inguzanyo. Bahabwa inguzanyo y'ibihumbi 100 Frw ikishyirwa ku nyungu ya 2% ku mwaka.

Mu bushakashatsi bwakozwe byagarageye ko mu bahabwa inguzanyo mu Karere ka Gicumbi 40.6% ari bo babasha kwandika inyungu babona mu bucuruzi, mu gihe ku ngingo yo kumenya amafaranga akoreshwa n'ayinjira. abangana na 40.6% ari bo babifitiye ubumenyi.

Mu karere ka Nyabihu 40.2% by'abahabwa inguzanyo ni bo babasha kwandika inyungu babona mu bucuruzi, mu gihe mu Karere ka Nyagatare bangana na 50.5%.

Rwego Albert, yagaragaje ko aba baturage bashora inguzanyo bahabwa mu mishinga itarakorewe inyigo hatanarebwe ibyago bishobora kuyibasira cyangwa ngo habe kwiga ku isoko bigatuma akenshi bagwa mu bihombo.

Ati 'Impamvu badaherekezwa, usanga umukozi wa VUP ari umwe mu murenge kandi aho baha amafaranga ni menshi. Akenshi kubera n'akandi kazi usanga nta mwanya uhagije babona.'

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, TI-Rwanda [Transparency International Rwanda], Mupiganyi Apollinaire, yavuze ko kimwe mu bituma abagenerwabikorwa ba VUP batava mu bukene, ari uko inguzanyo bahabwa ari nto ku buryo abenshi bayabona bagahita bayakoresha ibyo atagenewe.

Ati '[...] Ugasanga na Leta irahombye nta nubwo ishobora kugaruza ya mafaranga. Dutekereza ko hagomba gufatwa ingamba zijyanye no kubaka ubushobozi ku muturage ugiye guhabwa amafaranga.'

Umuyobozi Mukuru w'agateganyo ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye n'iterambere ry'abaturage muri Minaloc, Bugingo Emmanuel, yagaragaje ko ibibazo bigaragara mu nguzanyo ihabwa abari muri VUP biri kuvugutirwa umuti.

Ati 'Ni urugendo, kubakira umuntu ubushobozi si ikuntu uvuga ngo urakora mu kwezi birangire. Ni igikorwa ukora uhozaho, natwe turabizi kandi twatangiye kubakira ubushobozi abagenerwa bikorwa batandukanye batari abo muri VUP gusa ahubwo bo no mu zindi gahunda.'

Ubu ku bijyanye n'ubukene mu Banyarwanda abangana na 38% ni bo bari munsi y'umurongo w'ubukene mu gihe abangana na 16% ari bo bafite ubukene bukabije.

Transparency International Rwanda yamuritse ubushakashatsi yakoze hagamije gukora isesengura ku mikoreshereze y'inguzanyo ihabwa abaturage binyuze muri gahunda ya VUP
Umuyobozi muri Transparency International Rwanda, Albert Rwego, yagaragaje ko n'ubwo hari inguzanyo zihabwa abagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye no kuyakoresha neza
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, TI-Rwanda [Transparency International Rwanda], Mupiganyi Apollinaire, yagaragaje ko inguzanyo ihabwa abagenerwabikorwa ba VUP ikiri hasi
Perezida wa Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo bya Leta [PAC], Depite Muhakwa Valens ni umwe mu bari bitabiriye
Umuyobozi muri Minaloc, Bugingo Emmanuel, yagaragaje ko ibibazo bigaragara mu mikoreshereze y'inguzanyo ihabwa abari muri VUP biri kuvugutirwa umuti
Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2023, bukorerwa mu turere twa Gicumbi, Nyabihu ndetse na Nyamagabe, mu mirenge itanu muri buri karere

Amafoto: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahabwa-inguzanyo-binyuze-muri-vup-ntibafite-ubumenyi-buhagije-mu-by-imari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)