Abakoresha umuhanda Huye-Kansi-Nyaruteja barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kiraro kibangamiye abagenzi kiri mu gishanga ahazwi nko muri Rwibona hafi y'isoko rya Mburamazi, mu muhanda uva i Huye ugakomeza i Sahera ugana muri Gisagara.

Ni ikiraro cyubakishije ibyuma n'imbaho, ariko imbaho igice kimwe zavuyeho, ku buryo nta modoka ikibasha kunyuraho, ndetse moto n'amagare na byo kubinyuzaho bisaba kubisunika.

Abaturage bakoresha uyu muhanda babwiye IGIHE ko iki kiraro cyabashyize mu bwigunge cyane kuko imodoka na moto zavaga mu mujyi wa Huye zije kubagurira imyaka zisigaye zizenguruka mu murenge wa Kibirizi, ibituma bahendwa cyane.

Uwitwa Kalinda Phocas yavuze ko kugira ngo imodoka ive i Huye inyure mu Murenge wa Kibirizi, ikate igaruke i Kansi, ikomeze i Kigembe ije kumutwaza imyaka mu Gahabwa ari ibintu byamuhombeje cyane, gusa akabyemera by'amaburakindi.

Ati 'Umushoferi ahita azamura ibiciro iyo yumvise ari buzenguruke, nawe ukabura icyo wongeraho ugapfa kwemera. Biraduhendesha cyane.'

Libanje Olivier na we yavuze ko mu minsi ishize ubwo abanyeshuri barimo basubira ku mashuri, byabasabaga kubazengurukana, bakagenda bijujuta kuko bazamuriweho igiciro.

Ati "Urabona nka coaster cyangwa Hiace, aha ntiyashoboraga kuhanyurana abanyeshuri. Birababaje ukurikije ibigo by'amashuri birenga bitatu abana babamo bacumbitse, ukongeraho paruwasi n'ivuriro. Rwose hakwiye gukorwa.''

Undi mumotari utashake kwivuga amazina, yatangaje ko uyu muhanda ubabangamiye cyane kuko iyo bahageze bisaba ko umugenzi avaho bagasunika, ndetse ko iyo bwije batinya kuhanyura.

Ati 'Nijoro dutinya kuhanyura kuko ushobora gushiduka uguyemo, ariko kandi dutinya ko banahadutegera kuko urumva iyo wavuye kuri moto uri kuyisunika, biroroshye ko umuntu yaza akakugirira nabi uri kurwana na yo uyambutsa.''

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko ikibazo bwakimenye, kandi ko buri gukorana n'inzego zirimo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) kugira ngo barebe uko iki kiraro cyakorwa mu buryo burambye.

Habineza Jean Paul, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Ubukungu yagize ati 'Ikibazo twarakimenye, hari amakamyo manini yanyuze kuri kiriya kiraro mu minsi yashize atwaye imicanga, yangiza igice kimwe cyacyo. Ubu turi gushaka umuti urambye, twari twavuganye n'abakozi ba RTDA kugira badukorere inyigo y'uko cyakorwa binonosoye.''

Yakomeje asaba abaturage kwihangana bakaba bakoresha indi mihanda, yizeza ko mu gihe cya vuba hazaba hashatswe igisubizo.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko iki kiraro cyakozwe mu 1995.

Iki kiraro cyangijwe n'amakamyo atwara umucanga yakinyuzeho
Imbaho zashizeho igice kimwe, hasigara ibyuma kandi biratandukanye
Abanyozi banyura kuri iki kiraro babanje kuva kuri igare
Abamotari basaba abagenzi kuva kuri moto kugira ngo bayisunike bambuka
Ba nyir'izi modoka bazisize hakurya muri Mukura ya Huye, bambuka i Gisagara n'amaguru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-umuhanda-huye-kansi-nyaruteja-babangamiwe-n-iteme-ryangiritse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)