Abakozi ba Irembo basobanuye uburyo bwo kubona serivisi za Leta muri gahunda ya 'Byikorere' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku itariki 22 Nzeri 2024 cyitabirwa by'umwihariko n'abakozi b'ikigo Irembo gifatanyije n'Umujyi wa Kigali, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA), RISA n'intumwa za Minisiteri ya Siporo n'iy'Ubutegetsi bw'Igihugu.

Uku kwegera abaturage bikubiye muri gahunda ya Irembo yise 'Byikorere' igamije gufasha abantu kumenya uko basaba serivisi zitangirwaho, batavuye aho bari kandi mu buryo bwihuse.

Abakozi ba Irembo basobanuririye abari bitabiriye siporo imitangire ya serivisi zayo, aho bari mu duce tunyuranye twa Kigali dusorezwamo iyo siporo nko ku mbuga ya Kigali Convention Centre, kuri RP Kicukiro College, kuri Tapis Rouge i Nyamirambo no kuri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Abaturage bari bateraniye muri ibyo bice byose nyuma ya siporo rusange, abakozi ba Irembo babasobanuriye uburyo bwo kubona serivisi zabo bakoresheje telefone ngendanwa kandi babyikoreye, bitabaye ngombwa kujya ahacururizwa serivisi za internet (cyber cafe).

Muri serivisi zirenga 200 zitangirwa kuri urwo rubuga, abaturage beretswe uburyo bashobora kwisabira indangamuntu mu gihe yatakaye, gusaba kuyikosoza, kwaka icyangombwa cy'amavuko, icyo kuba umuntu ari ingaragu, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwaka icyangombwa cy'abashyingiranwe, gusaba gukoresha 'controle technique' n'ibindi byinshi.

Abakozi ba Irembo kandi basobanuye uburyo uru rubuga rukoresha mu kurinda amakuru y'abarukoresha ku buryo adashobora gukoreshwa mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yashimiye uruhare rw'ikigo Irembo mu kwegera no gufasha abaturage kubona serivisi za Leta zitangirwa ku rubuga www.irembo.gov.rw mu buryo buboroheye.

Yagize ati "Twiyemeje kwinjira mu mikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu buryo buhamye. Ubufatanye n'ibigo nka Irembo, RISA, NIDA, n'izindi minisiteri, ni ingenzi cyane mu gufasha abantu kubona serivisi. Ibikorwa nka Car-Free Day ntibifasha mu kugira ubuzima bwiza gusa ahubwo binafasha abaturage kugira ubumenyi kuri serivisi zizamura imibereho yabo."

Kabera Kevin wari uhagarariye Irembo yavuze ko iki kigo kigamije kwegereza abaturage serivisi zacyo na bo bakabasha koroherwa no kubona iza Leta.

Ati "Ubukangurambaga bwa Byikorere twabasobanuriye uyu munsi, ni uburyo bwo kwegereza Abanyarwanda bose serivisi za Leta. Ubufatanye bwacu n'Umujyi wa Kigali, NIDA, RISA na ministeri zitandukanye, burashimangira ko abaturage bafite ibikenewe byose ngo boroherwe no kubona serivisi z'ingenzi bakeneye kandi mu buryo butekanye."

Kwegera abaturage kwa Irembo binyuze mu bukangurambaga bwiswe Byikorere, bigamije kwigisha abantu kwiyakira serivisi za Leta zitandukanye badakoze ingendo zivunanye bajya kuzishakira ku biro, ahubwo bagakoresha ikoranabuhanga rigezweho nka telefone ngendanwa cyangwa mudasobwa, kandi umuntu abyikoreye.

Kabera Kevin wari uhagarariye Irembo yavuze ko iki kigo kigamije kwegereza abaturage serivisi zacyo na bo bakabasha koroherwa no kubona iza Leta
Abaturage basobanuriwe uburyo bwo kwiyakira serivisi bakeneye
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa
Abakozi ba Irembo bari basuye site zitandukanye zasorejwemo siporo rusange
Umukozi wa Irembo wari witabiriye iki gikorwa
Abakozi ba Irembo basobanuye byinshi kuri gahunda ya Byikorere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-irembo-basobanuye-uburyo-bwo-kubona-serivisi-za-leta-muri-gahunda-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)