Abana bagwingira bazava kuri 33% bagere munsi ya 15% mu myaka itanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibintu bizagerwaho hashyirwa mu bikorwa uburyo bukomatanyije bwo gukangurira abaturage gutegura no guha abana indyo yuzuye; hanongerwa kandi hakanozwa imikorere y'ibigo mbonezamikurire y'abana bato (ECDs) ku nzego zose.

Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare na Minisiteri y'Ubuzima ku mibebereho y'Abaturarwanda (Rwanda Demographic Health Survey, RDHS2020), bwagaragaje ko ku rwego rw'Igihugu igwingira ry'abana ryavuye kuri 38% mu 2015 rikagera kuri 33% mu 2020.

Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi ishize (NST1), intego yari uko 2021 yasiga rigeze kuri 29.9%, naho mu 2024 rikazaba rigeze nibura kuri 19%.

Ikigo cy'Igihugu Cyita ku Buzima (RBC) kigaragaza ko igwingira ry'abana mu Mujyi wa Kigali riri ku kigero cya 14%, mu Ntara y'Amajyepfo biri 17,7%, Iburasirazuba 17,9%, Amajyaruguru 23,3%, naho Iburengerazuba ni 26,6%.

Guverinoma ivuga ko hazakomeza kunozwa ibikorwa by'isuku n'isukura kugira ngo iyo ntego kimwe n'izindi zo mu rwego rw'Ubuzima zizagerweho, hakazashyirwa imbaraga mu kwita cyane ku buzima bw'abana n'ababyeyi.

Ibyo bizakorwa hagamijwe kugabanya umubare w'ababyeyi bapfa babyara, ndetse n'uw'abana bapfa batarageza ku myaka itanu.

Abajyanama b'ubuzima 'babishoboye'…

Guverinoma kandi igaragaza ko mu myaka itanu iri imbere umubare w'Abajyanama b'ubuzima babishoboye uzongerwa, ndetse bakongererwa ubushobozi kugira ngo bakomeza kunoza akazi kabo.

Magingo aya mu Rwanda hose habarurwa Abajyanama b'ubuzima barenga ibihumbi 58, aho buri Mudugudu habarurwamo abagera kuri bane.

Amahanga yatangiye kuza kwigira ku Rwanda kuko bagaragajwe nka bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo kandi butanga umusaruro uhambaye.

Muri iyo myaka itanu hazakomeza kunozwa serivisi z'ubuvuzi hongerwa umubare w'abakora mu rwego rw'Ubuzima, no kugeza izo serivisi ku Baturarwanda bose.

Biteganyijwe kandi ko hazongerwa ibikorwaremezo by'ubuvuzi birimo amavuriro n'ibikoresho byo kwa muganga; hakanatezwa imbere ubukerarugendo bwubakiye ku buvuzi.

Hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi z'Ubuzima, Guverinoma ivuga ko izakomeza kongera umubare w'abakozi bo muri uru rwego ku buryo uzikuba nibura inshuro enye, mu gihe cya vuba.

Ishimangira ko hazibandwa no ku gushishikariza Abaturarwanda kugira imirire iboneye, gukora imyitozo ngororamubiri no kwirinda imyitwarire itera indwara.

Mu bindi bizibandwaho, hazongerwa serivisi n'umubare w'abaganga b'indwara zo mu mutwe.

Guverinoma kandi yahize kuzongera ubukangurambaga ku myitwarire y'ubuzima ifasha kwirinda no kongera ubudahangarwa ku ndwara, no gukumira indwara zitari zaza.

Ibyo ngo bizafasha kugabanya imyitwarire iganisha ku kwandura indwara zandura n'izitandura, ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n'inda ziterwa abangavu.

Mu myaka itanu kandi hazanozwa imikorere ya Gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, ndetse n'izindi serivisi z'ubwishingizi bw'ubuzima.

Kongerwa no kuvugurura ibikorwaremezo by'ubuzima no kubishyiramo ibikoresho bigezweho kugira ngo birusheho gutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru, nabyo bizibandwaho.

Mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiiye ku buvuzi (Medical tourism), Leta izafatanya n'Abikorera mu gukomeza ibikorwa byo gushora imari mu rwego rw'Ubuzima.

Muri ibyo harimo kwagura ibikorwa by'ubuvuzi bwihariye mu cyanya cyabigenewe mu Mujyi wa Kigali n'ahandi mu Gihugu.

Ibikorwa by'isukura bizakomeza gutezwa imbere kugira ngo bishyigikire iterambere ry'imijyi. Ibyo bizagerwaho hashyirwa mu bikorwa imishinga minini y'isukura mu mijyi inyuranye yo mu Gihugu yose.

Biteganyijwe kandi ko imyaka itanu ya Guverinoma izasiga harangijwe imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali (Kigali Centralized Sewage System).

Hirya no hino mu turere, hazubakwa ibikorwaremezo byo gutunganya imyanda kandi hanashyirweho ibimoteri bigezweho bishobora gutuma Abaturarwanda bagira isuku ku buryo buboneye.

Guverinoma yihaye intego y'uko abana bagwingira bazava kuri 33% bakagera munsi ya 15% mu myaka itanu iri imbere.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bagwingira-bazava-kuri-33-bagere-munsi-ya-15-mu-myaka-itanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)