Abana barenga ibihumbi 14 barasambanyijwe mu myaka itatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imibare yo kuva mu 2021 kugeza mu 2024 hagati, aho mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021/2022 abana 5,143 bakorewe ihohoterwa naho mu 2022/2023 hahohoterwa 5,296 mu gihe mu 2023/2024 hahohotewe abagera ku 5,058.

Abo bana bahohotewe muri iyo myaka itatu ishize bose hamwe ni 15,497 muri abo abagera kuri 14,234 bakaba ari abasambanyijwe.

Indi mibare ku ihohoterwa ryakorewe mu ngo mu myaka itatu ishize, igaragaza ko abarikorewe bose hamwe ari 26,637 harimo abagera ku 9,841 bahohotewe mu 2021/2022, abagera ku 9,807 bahohotewe mu 2022/2023 mu gihe abagera ku 6,989 ari bo bahohotewe mu 2023/2024.

Muri ibi byaha ibiza ku isonga ni uguhoza ku nkeke hagati y'abashyingiranywe byakorewe abagera ku 11,152, gukoresha umutungo w'urugo ku buryo bw'uburiganya byakozwe n'abagera ku 4,592 ndetse no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byakozwe n'abagera ku 4,531.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko kuba hari ubwiyongere bw'imwe mu mibare bitavuze ko abakora ibyo byaha ari bo biyongereye ahubwo ko abantu bari kurushaho kudaceceka ihohoterwa.

Ati 'Iyo dukoze isuzuma nka RIB dusanga ikigenda kiyongera ari ubumenyi bw'abantu. Ubumenyi buriyongera umuntu akamenya ko iyo akorewe icyaha arenganurwa kuko za nzego ari buregere ziri bumwakire. Icyo gihe mu mibare bishobora kwiyongera ariko mu by'ukuri icyaha ubwacyo atari cyo kiyongereye'.

Ibi Dr. Murangira asobanura ko bishimangirwa no kuba hari abantu bamaze kumenya ko kuvuga ko umuntu yahohotewe atari kirazira ahubwo ko ari ugaharanira uburenganzira bwabo bakarenganurwa.

Yongeyeho kandi ko ihohoterwa rikorerwa abana kuri ubu ryabaye icyaha kitungwa kandi kidasaza. Ni ukuvuga ko nta kwiyunga gushoboka ku wahohoteye umwana kandi igihe cyose yafatirwa yashyikirizwa ubutabera akaryozwa ibyo yakoze.

Dr. Murangira yasabye abantu kudaceceka ihohoterwa kandi kandi mu byiciro byose kuko inzego zishinzwe kurenganura abahohotewe zitagenewe abagore cyangwa abana gusa ahubwo ari bantu bose harimo n'abagabo cyangwa abana b'abahungu bahohoterwa muri iyi minsi.

Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu bose kudaceceka ihohoterwa iryo ari ryo ryose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-barenga-ibihumbi-14-barasambanyijwe-mu-myaka-itatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)