Abangavu 19.406 batewe inda mu 2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'abangavu baterwa inda kiri mu bihangayikishije cyane ahanini bitewe n'umubare ugenda wiyongera, ndetse umubare munini ukagaragaza ko ababateye inda ari abantu bakuru bubatse.

Nko mu 2023 abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bagera kuri 19,406. Mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, abangavu batewe inda barenga ibihumbi 10. Barimo abatarengeje imyaka 14, bagera kuri 50.

Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020 bari 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534.

Minisitiri Consolée Uwimana ubwo yari mu nama rusange 23 y'Inama y'Igihugu y'Abagore kuri uyu wa 30 Nzeri 2024 yagaragaje ko abayobozi b'abagore bakwiye kugira uruhare mu guhashya ikibazo cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Ati 'Ntabwo byumvikana kandi kubona umugabo atera abana inda akabikora rimwe, kabiri, gatatu turi aho tubizi, duturanye tumuzi. Ibi birababaje. Ntiwibuke ko nawe ufite umwana w'umukobwa urera. Urabyiruye, uyu murozi umunsi umwe nawe ashobora kukugeraho. Uhishira rero umurozi akakumara ku rubyaro.'

Yavuze ko ibi byose bibaho nyamara abari mu nzego zitandukanye z'abagore barimo abayobozi batandukanye ku buryo bamwe bajya mu muryango bagakemura ikibazo kimwe birengagije ko hari n'ibindi bibazo byugarije umuryango.

Ati 'Icyaha cyo gusambanya abana ntabwo gikorerwa abana b'abakobwa gusa, n'abana b'abahungu barahohoterwa. Aba bantu tubagaragaze bahanwe.'

Minisitiri Uwimana yahamije ko bitari bikwiye gukomeza kubona hari imiryango itagira ubwiherero, bikamara imyaka irenga 10.

Ati 'Ntabwo byumvikana ko dushobora kumara imyaka irenga 10 tuvuga abantu badafite ubwiherero, ugasanga akarere kahize, mu bijyanye n'ubwiherero tuzakora 200. Barahiga 200 mu bwiherero ibihumbi bitanu bafite bakavuga ngo ni bwo bushobozi akarere gafite.'

'Ndagira ngo tubifate nk'umuhigo ba mutima w'urugo ntabwo tuzabikora twenyine ariko tuzafatanya n'abandi duhige umuhigo wo kugira icyo dukora.'

Abakoresha abana bataye ishuri bahwituwe

Minisitiri Uwimana yagaragaje ko muri iki gihe hari ikibazo cy'abana bata ishuri ugasanga hari abayobozi batabimenye cyangwa n'ababimenye ntibabyiteho.

Ati 'Ntibyumvikana ko dushobora kumva umwana yataye ishuri ntitubimenye cyangwa twanabimenya ugasanga ahubwo tugira uruhare mu kumukoresha iwacu mu ngo. Ibyo na byo numva ba mutima w'urugo dufite icyo twabikoraho.'

Yanavuze ko bitumvikana kubona abana bagwingiye, 'Tukavuga ngo turava kuri 30% tujye kuri 20%, tuve kuri 20% tujye kuri 10%. Umuntu wagwingiye ingaruka turazizi, turi guteza igihombo igihugu dute? Ntabwo tuzagutuma kugaburira umuntu, ariko kumenya ko umuntu arwaye, afite imirire mibi ukamugeza kwa muganga biragoranye? Nta mafaranga yawe ushoyemo ariko tugire uko kumva ari ibintu tugize ibyacu.'

Imibare y'ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n'ubuzima bw'abaturage mu Rwanda, RDHS, bwa 2020 igaragaza ko igipimo cy'igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015.

Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu harimo ko igipimo cy'igwingira ry'abana bari munsi y'imyaka itanu kizava kuri 33% kikagera munsi ya 15%.

Raporo ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igamije gufasha umuturage gusobanukirwa ingengo y'imari, igaragaza ko amafaranga yagenewe guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana yiyongereye mu mwaka wa 2024/2025.

Minisitiri Uwimana yagaragaje ko bidakwiye kubona umwana ata ishuri umuyobozi akaba ari we ufata iya mbere mu kumukoresha mu rugo
Abagore bayoboye abandi mu Nama y'Igihugu y'Abagore basabwe guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Amafoto: Kwizera Remy Moise




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urabyiruye-uhishira-umurozi-akakumara-ku-rubyaro-minisitiri-consolee-uwimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)