Abantu 136 bakurikiranyweho kubuza abandi amahwemo bifashishije mudasobwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imibare yatangajwe ku wa 04 Nzeri 2024 mu bihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze ibisa n'amakimbirane cyane mu bakora ibijyanye n'imyidagaduro mu Rwanda.

Umwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu gutambutsa ibitekerezo by'uko yumva ibintu ku ngingo runaka witwa Nsanga Sylvie, ari mu bakunze kwibasirwa kuri izo mbuga agatukwa akandagazwa nk'uko abishimangira.

Mu kiganiro na RBA ati 'Nk'igihe uvuze ikintu abantu batacyumva aho kugira ngo babaze ugasanga baragututse, bakwise amazina, aho kumva ibitekerezo byawe ahubwo bakabishakira indi nyito kandi mu by'ukuri watanze igitekerezo ku buryo unakinenga yakabaye anenga igitekerezo aho kunenga umuntu.'

Nsanga asaba ko hakwiriye kongerwa ubukangurambaga bwigisha uko abantu bagomba kwitwara mu gihe bakoresha imbuga nkoranyambaga ariko bikanajyana no guhana abinangira.

Ati 'Iyo abakora icyo cyaha mu nzego zitandukanye badahanwe bigaragaza ko icyakozwe atari icyaha. Abantu baravuga bati na runaka yasangije abandi amashusho y'urukozasoni kuki njye ntabikora.'

Icyakora uko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranyije n'amategeko bivamo ibyaha ni ibintu RIB ikurikirana na cyane imaze kwakira ibirego by'abagaragaje ko bahozwa ku nkeke hifashishijwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwayo 113.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ati 'Itegeko ryavuze ko RIB itemerewe kuba yakurikirana icyo cyaha ibyibwirije. Tugiye mu mibare mu myaka itanu ishize hakurikiranywe ibirego 113 birimo abakekwa 136.'

Dr Murangira yavuze ko nubwo imbuga nkoranyambaga zaje kugira ngo abantu bisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko bagomba kumenya ko izo mbuga ari inkota y'amugi abiri ha handi uyikoresheje nabi imukeba yayikoresha neza akisanzura.

Ati 'Muri make abantu ntibitiranye imbuga nkoranyambaga nk'ahantu bagomba gukorera amafuti yose cyangwa gukorera ibyaha. Imbuga nkoranyambaga ntizikwiye kuba igikoresho cyo gukora ibyaha. Ubikoze arahanwa.'

Itegeko ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga rigaragaza uburyo uhabanyije na ryo abigambiriye ahanwa.

Rivuga ko umuntu wese ubigambiriye, ukoresha mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ubuza amahwemo cyangwa ushyira ibikangisho ku muntu cyangwa ku wundi muntu bigatuma agira umutima uhagaze cyangwa ubwoba aba akoze icyaha.

Icyo gihe uwo muntu wakoze icyaha aba yerekanye, akwirakwije cyangwa ashyize ahagaragara inyandiko, amajwi, amashusho cyangwa amafirime by'urukozasoni.

Ikindi ni uko ku bw'inabi aba yafashe amashusho, firime cyangwa amajwi by'undi muntu atabyemeye cyangwa atabizi, agaragaje cyangwa akwirakwije amakuru ashobora gutuma undi muntu akorerwa ubugizi bwa nabi cyangwa ihohoterwa.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyoni imwe 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko bamaze gukurikirana abantu 139 bakekwaho guhoza abandi ku nkeke hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwayo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-136-bakurikiranyweho-kubuza-abandi-amahwemo-bifashishije-mudasobwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)