Abantu umunani bapfiriye mu mpanuka ya 'Jaguar' yarekezaga i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yatewe n'umuvuduko uri hejuru abashoferi ku mpande zombi bari bafite kandi batwaye mu mwijima, bikarangira bagonganye.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saha ya saa munani z'ijoro, aho iyi bisi yavaga i Kampala yerekeza i Kigali, mu gihe Fuso yavaga i Masaka yerekeza i Kampala.

Iyi bisi ngo yibiranduye inshuro nyinshi mbere y'uko igwa munsi y'umuhanda, ibikorwa by'ubutabazi bihita bitangira. Ntiharamenyekana neza niba mu bitabye Imana harimo Abanyarwanda. Iyi bisi yari ifite ikirango cya UBP 964T.

Abantu 40 bakomeretse bahise berekezwa ku Bitaro bya Masaka, aho harimo n'abakomeretse cyane.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Twaha Kasirye, yavuze ko uretse umuvuduko ukabije, mu byateye iyi mpanuka hashobora kuba harimo ko abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo, kubera ko hari umwijima kandi agace barimo kagakunda kurangwamo ibihu.

Uyu muyobozi yavuze ko bagira inama abatwara ibinyabiziga yo kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije kuko ushobora gushyira ubuzima bw'abagenzi mu kaga.

Imihanda ya Uganda ikunze kugaragaramo umuvuduko ukabije, ibigira uruhare mu kongera umubare w'abitaba Imana. Nk'ubu hagati ya tariki 11 na 17, abantu 76 baguye mu mpanuka zo mu muhanda, abandi barenga 360 barakomereka bikomeye.

Uburyo iyi modoka yari imeze nyuma gato y'impanuka
Iyi mpanuka yatewe n'umuvuduko ukabije ndetse n'umwijima watumye abashoferi batabasha kubona imbere yabo neza
Abitabye Imana bakurwa muri bisi ya 'Jaguar' yerekezaga i Kigali
Ibikorwa by'ubutabazi byakomeje kugera mu gitondo

Amafoto: Nile Post




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-umunani-bapfiriye-mu-mpanuka-ya-jaguar-yarekezaga-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)