Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yatangizaga ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2025 A (Umuhindo).
Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Bushoki, mu gishanga cya Bahimba gifite hegitari 327 cyatangiye guterwamo ibigori.
Muri iki gihembwe, iki gishanga kizahingwamo ibigori ku buso burenga hegitari 200 ariko gisanzwe gihingwamo n'ibirayi, ibishyimbo ndetse n'imboga. Kinakoreshwamo imashini zigera kuri 41 zuhira mu gihe cy'impeshyi cyangwa imvura yabaye nke.
Guverineri Mugabowagahunde yasabye abahinzi guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa kugira ngo kwihaza mu biribwa bishoboke ndetse bakabikomatanya n'uburyo bwo kurwanya isuri cyane cyane mu duce tw'imisozi miremire kugira ngo umusaruro uzabe mwiza.
Yavuze ko uwo musaruro ariko ukwiye gufasha abahinzi gukemura ibindi bibazo by'imirire mibi bikigaragara mu bana.
Ati 'Nitubona umusaruro uzadufashe no kugera ku zindi ntego. Urugero nk'aka Karere ka Rulindo karacyari mu dufite abana benshi bafite ikibazo cy'imiririe mibi. Umusaruro tugeraho nudufashe gukemura ibyo bibazo binyuze mu gutera ibiti by'imbuto byinshi, kudasesagura, uturima tw'igikoni na gahunda ya Girinka ikaza itwunganira. Reka iki kibazo cy'igwingira ry'abana tukigire icyacu, umusaruro mwiza twiteze uzadufashe guhangana na cyo'.
Mugabowagahunde kandi yijeje abahinga ibigori mu gishanga cya Bahimba ko bizajya kwera baramaze kubona ubwanikiro kugira ngo barusheho gufata neza umusaruro wabo nta wangiritse.
Izamuhaye Jean Claude uyobora Ishami ry'ubushakashatsi ku bihingwa muri RAB, yavuze ko imibare ku rwego rw'igihugu igaragaza ko abahinzi bari mu gihe cyiza cyo gutegura ubutaka ariko gutera imyaka bikaba bikiri hasi.
Abahinga ibigori by'umwihariko, yabasabye gufatirana uku kwezi kwa Nzeri bakaba bamaze kubitera kuko biri mu bikenera imvura nyinshi bityo bigasaba kubihinga kare ngo itazacika biteze.
Ikigo k'Igihugu cy'Iteganyagihe kigaragaza ko imvura y'umuhindo yatangiye kugwa hagati y'itariki ya 1 n'iya 10 Nzeri 2024, hamwe na hamwe mu gihugu ikaba izacika hagati ya tariki 11 n'iya 30 Ukwakira 2024.