Ibi byavugiwe mu mahugurwa y'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatangiwe i Kigali n'umuryango The Circle of Concerned African Women Theologians Ishami ry'u Rwanda.
Ayo mahugurwa yibanze ku kwigisha abafite ubumuga kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, guharanira uburenganzira bwabo ndetse no ku buzima bw'imyororokere.
Rev. Dr. Nagaju Muke uyobora The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda, yavuze ko uwo muryango wahuguye aba bafite ubumuga ugamije kubafasha kutigunga mu by'iyobokamana kuko mu madini batisangamo kandi baba batabasha kumva ubutumwa.
Yavuze ko ibyo byiyongeraho kuba na gahunda zigenewe abandi bo batabasha kuzigeraho kubera imbogamizi z'itumanaho.
Yagize ati ' Ku buzima bw'imyororokere nta makuru baba bafite kuko aho serivise za Leta zitangirwa ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, nta basemuzi bahari. Babura umusemuzi w'uririmi rw'amarenga n'iyo bagiye kwa muganga bashobora kuba bafite nk'ikibazo kijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ugasanga bajyanye umusemuzi kandi wenda cyari ibanga. Hari n'aho bagera benshi bagasanga abaganga badashobora kumvikana na bo bikabaca intege bagahitamo kwigumira mu rugo'.
Yakomeje avuga ko ibyo bibagiraho ingaruka mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.
Ati 'Ibyo bibakururira ibibazo byinshi kuko benshi bavuze ko hari abakobwa batewe inda zitataganyijwe kubera kutagira amakuru ku bujyanye n'ubuzima bw'imyororokere. Barasaba ubuvugizi ngo abantu babafate nk'abandi. Bavuga ko ubumuga ari ukumugara kongeraho inzitizi bahura nazo. Iyo ukuyeho izo nzitizi rero baba bafite ubushobozi nk'abandi.
Rev. Dr. Nagaju yongeyeho ko hari n'uburenganzira bwabo batamenya,bagahezwa mu miryango, bakimwa amahirwe agenewe abandi nko guhabwa akazi nyamara bafite ubushobozi agasaba umuryango mugari n'izindi nzego kwita ku burenganzira bw'abafite ubumuga.
Umwe muri bo watewe inda agatereranywa, yasobanuye uburyo byamubereye ikibazo gikomeye nk'ufite ubumuga.
Ati 'Nahuye n'umuhungu turakundana nyuma antera inda ariko akimenya ko ntwite aranta. Ntabwo yigeze yongera kumvugisha mu muryango na bo bakajya bambwira nabi. Narabyaye umwana mwitaho njyenyine n'umuryango uranterarana. Nk'iyo umwana arwaye ndabyimenyera ubu umwana agize imyaka ibiri'.
Gusa yavuze ko ayo mahugurwa yamuhumuye amaso ku guharanira uburenganzira bwe kandi ko azabishikariza na bagenzi be.
Umuyobozi w'umuryango nyobokamana w'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Tuyishimire Patrick yavuze ko ayo mahugurwa yabafashije gusobanukirwa uburenganzira bwabo ndetse n'ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere kandi ko azabisangiza abo basengana.
Yongeyeho ko nubwo abafite ubumuga ariko bagerageza kwigisha abayoboke babo kugira indangagaciro za gikiristu zituma babasha kwiyubaha kandi bakarinda n'ubuzima bwabo.