Abanyarwanda baracyagorwa no kubyaza AFCFTA umusaruro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 21 Werurwe 2018 mu nama yabereye i Kigali ni bwo hemejwe amasezerano ya gahunda yo gucuruzanya hagati y'ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area: AFCFTA) iganisha ku kugira Afurika ihuriweho, iteye imbere kandi ifite amahoro nk'uko biri mu cyerekezo 2063.

AFCFTA ni ryo soko ryagutse ku Isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n'indi miryango y'ubukungu itandukanye.

Inshingano nyamukuru za AFCFTA ni ugushyiraho isoko rihuriweho ku rwego rw'umugabane rifite abaturage bagera kuri miliyari 1,3 n'umusaruro mbumbe ukabakaba miliyari 3400$.

Icyakoze abaturage b'ibyo bihugu nk'Abanyarwanda by'umwihariko ntibarabasha kubyaza ayo mahirwe umusaruro, uko bikwiriye n'abagerageje bahura n'imbogamizi nyinshi ntibabashe gukomeza.

Umwe mu baganiriye na RBA bacuruza ibikomoka ku mpu ati 'Haracyari imisoro iri hejuru cyane, inyandiko nyinshi bisabwa zijyanye n'amabwiriza tugomba gukurikiza n'ibindi bituma dusanga tutujuje ibisabwa. Nk'inkweto zacu ntabwo zifite ubuziranenge bwemewe kuba zasohoka ku isoko mpuzamahanga'

Uyu mucuruzi agaragaza ko hari ibihugu bimwe na bimwe baba bajyanamo ibicuruzwa na cyane ko impu z'u Rwanda zifite umwimerere nka Ghana, Côte d'Ivoire, Repubulika ya Centrafrique ariko bagasanga batujuje ibisabwa amasoko mpuzamahanga asaba.

Mu bindi bibazo birimo ni ibikoresho hafi ya ntabyo bivana umusaruro mu mirima bikawugeza ku kibuga cy'indege bikiri bizima nk'ibikonjesha na byo biri mu bikomeje gutuma Abanyarwanda batabyaza AFCFTA umusaruro.

Impuguke mu bijyanye n'ubucuruzi, Karera Dennis wakoze inshingano zitandukanye muri Afurika y'Iburasirazuba agaragaza ko nubwo hakozwe byinshi ariko hari byinshi bikibura nko guhuza ibitekerezo.

Ati 'Inzego zidukuriye zifata ibyemezo bya politike nko ku nzego z'abaminisitiri, hakwiriye guhuza no kwemeranya ko ibiri muri Afurika byose bigomba gukoreshwa. Ibigoye cyane ni aho ibihugu bimwe bivuga biti 'reka tube twibanze ku kantu kacu kuko kaduha amafaranga hanze n'abandi uko ariko ibyo ntaho byatugeza. Mureke tuvuge rumwe.'

Kongera umusaruro uturuka ku byoherezwa mu mahanga biri mu nkingi nyamukuru u Rwanda ruzibandaho mu myaka itanu iri imbere.

Ku wa 09 Nzeri 2024 Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu izageza mu 2029, amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga azikuba kabiri akagera kuri miliyari 7.3$.

Yagagaragaje ko ibikorerwa mu Rwanda bizarushaho gutezwa imbere ku buryo bizajya bizamuka ku ijanisha rya 13% buri mwaka.

Ati 'Biteganyijwe ko agaciro k'ibyoherezwa mu mahanga kazikuba inshuro ebyiri, kave kuri miliyari 3.3$ kagere kuri miliyari 7.3$. intego yacu ni uko agaciro k'ibyoherezwa mu mahanga ugereranyije n'ibitumizwayo kaziyongera kakava kuri 61% kakagera twari dufite mu 2023 maze kagere kuri 77% mu 2029.'

Dr Ngirente yagaragaje ko uko kwiyongera kuzagirwamo uruhare no kongera agaciro k'ibyoherezwa mu mahanga harimo ibitunganyirizwa mu nganda, indabo, imbuto imboga n'ikawa n'icyayi.

Mu 2018 ni bwo hemejwe amasezerano ya gahunda yo gucuruzanya hagati y'ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bakomeje-guhura-n-imbogamizi-uruhuri-mu-kubyaza-afcfta-umusaruro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)