Abanyarwanda barindwi bagiye koherezwa i Burayi kwiga iby'ingufu zisubira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushinga 'GREATER' ugamije kwimakaza ikoreshwa ry'ingufu zisubira binyuze mu burezi, aho abarimu n'abanyeshuri bongererwa ubumenyi hagamijwe gufasha abaturage gusonanukirwa akamaro k'izo ngufu.

Uhurije hamwe kaminuza enye zo mu Rwanda n'enye z'i Burayi zigisha amasomo ajyanye n'ingufu zisubira ukaba uzamara imyaka itatu kugeza mu 2025.

Mu nama yahuje abagenerwabikorwa b'uyu mushinga kuri itariki ya 2 Nzeri 2024, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo n'amahugurwa muri IPRC Tumba, Dr. Muhirwa Alexis yavuze ko kongera ubumenyi kuri izi ngufu muri iri shuri rikuru byatangiye gukorwa.

Yagize ati 'Tumaze kohereza abarimu batatu i Burayi bagiye mu cyiciro cya mbere. Turi gutegura icyiciro cya kabiri kizaba kirimo abantu barindwi harimo abarimu n'abanyeshuri kugira ngo n'abari ku ntebe y'ishuri na bo babashe kunguka ubumenyi'.

Aba boherezwa i Burayi bahabwa amasomo y'igihe gito banakorera ingendo shuri muri kaminuza ziri muri uwo mushinga bakahakura ubumenyi baza gukoresha hano mu Rwanda. Ni na ko bigenda ku baturuka muri izo kaminuza z'i Burayi baza mu zo mu Rwanda kwigira ku mikorere n'imyigishizirize y'ibijyanye n'ingufu zisubira.

Umwe mu barimu ba IPRC Tumba baherewe ayo masomo i Burayi, Hirwa Jean Luc yavuze ko bafite umushinga wo kwegera abaturage bakabasobanurira ingufu zisubira binyuze mu kubaka ikigo gikoreshwamo izo ngufu kibaha umuriro w'amashanyarazi ariko kinatangirwamo amakuru ku buryo bazasonukirwa akamaro k'izo ngufu kuko bazaba bazikoresha.

Iki kigo kizubakwa mu Mudugugu wa Muyanza mu Karere ka Rulindo.

Umuhuzabikorwa wa 'GREATER, Prof. Paolo Giampolini yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikataje muri gahunda yo guha abaturage bose amashanyarazi kandi harimo n'akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije.

Ibyo ngo ni byo byatumye izo kaminuza zishyira hamwe kugira ngo zongere ubumenyi kuri izo ngufu kandi zegere n'abaturage zibasobanurire akamaro kazo binyuze mu bigo bizubakwa na buri kaminuza muri enye zo mu Rwanda ziri muri uyu mushinga.

Ubuyobozi bwa IPRC Tumba butangaza ko bwongereye umubare w'ababyeshuri biga iby'ingufu zisubira bava hagati ya 20 na 30 buri mwaka bagera kuri 150 kugira ngo babashe kuza ku isoko ry'umurimo bafashe mu cyerekezo cy'Igihugu cyo guha umuriro abaturage bose kandi utangiza ibidukikije.

Minisiteri y'Ibikorwaremezo igaragaza ko u Rwanda rugeze ku gipimo cya 54% by'ingufu zisubira zikoreshwa ziganjemo izituruka ku zuba n'izituruka mu mazi.

Dr. Muhirwa Alexis yavuze ko kongera ubumenyi ku ngufu zisubira muri IPRC Tumba byatangiye gukorwa
Baganiriye ku buryo bwo guteza imbere ingufu zisubira mu Rwanda
Prof. Paolo Giampolini yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikataje muri gahunda yo guha abaturage bose amashanyarazi kandi harimo n'akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barindwi-bagiye-koherezwa-i-burayi-kwiga-iby-ingufu-zisubira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)