Abanyeshuri 145 ba mbere bakiriwe muri Ntare Louisenlund School (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo banyeshuri batangiye kuhiga muri uyu mwaka w'amashuri batoranyijwe mu batsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024.

Bavuga ko gutsinda icyo kizamini bitari bihagije ngo bahabwe amahirwe yo kwiga muri iri shuri kuko bahawe ibindi bizamini na ryo, bose hamwe uko bari 240 batoranywamo 120 ba mbere barihirwa na Leta mu gihe abandi 25 bo barihirwa n'ababyeyi babo.

Abo bana bavuga ko iri shuri rifite byose bizabafasha guhaha ubumenyi batareba ku ruhande ku buryo bazavamo abantu bakomeye bagahesha ishema Igihugu ndetse bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo Umugabane wa Afurika ukeneye.

Umujyanama w'Icyiciro cy'Uburezi mu Ihuriro ryiswe NSOBA rifatwa nk'umubyeyi w'iri shuri, Kamuru Charles, yavuze ko asanga iri shuri hari icyuho rije kuziba mu bijyanye n'uburezi.

Ati "Leta yibanze ku kugira ngo iki Gihugu gitere imbere nyuma y'ibibazo twahuye na byo. Ibyo byose nk'abantu bize muri Ntare School byatweretse ko mu burezi hakenewe ishuri nk'iri ngiri".

Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School, Damien Vasallo yavuze ko iri shuri rigiye kuba inkingi ya mwamba mu gutegura urubyiruko rushobora gushaka ibisubizo by'ibibazo Isi ifite.

Yagize ati "Mu by'ukuri dushaka kubaka urubyiruko rukaba abaturage b'umubumbe biteguye gushyira imbaraga mu burezi mu rwego rwo gutegura ejo heza. Uburezi mpuzamahanga bukenewe ni uburezi bufite icyerecyezo cyo kubaka Isi nziza binyuze mu myumvire ihuriweho ndetse no kubahana".

"Dufitiye icyizere aba bana mu kubaha ubumenyi buhagije bwo guhangana n'ibibangamiye iterambere ry'ikinyejana cya 21. Ibi bazabikora badaharanira gukuza no kubaka amazina ku giti cyabo ahubwo bagomba guharanira kuba umusemburo w'ibisubizo ku bibazo bibangamiye abaturage bifashishije ibyo bize".

Vasallo yongeyeho ko iri shuri ryishimiye ubufatanye na Leta y'u Rwanda mu guteza imbere amasomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga kandi ko ari icyitegererezo mu Rwanda no mu Karere.

Bamwe mu babyeyi bitabiriye iki gikorwa cyo kwakira abanyeshuri babo ku mugaragaro bavuze ko iri shuri ribavunnye amaguru ku kujya gushaka amashuri hanze y'Igihugu kandi ko ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza ireba kure mu kwishakamo ibisubizo.

Ntare Louisenlund School ifite ibyumba by'amashuri 35 na laboratwari eshanu za siyanse. Ifite kandi ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 1100 bacumbikiwe.

Abaryigamo birihira bishyura miliyoni 21 Frw ku mwaka bingana na miliyoni zirindwi buri gihembwe.

Iri shuri, ryatangiye kubakwa mu 2019 bivuye ku gitekerezo cy'ihuriro ryiswe NSOBA rigizwe n'abize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda ku isonga harimo Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni.

Iri shuri riri ku rwego mpuzamahaga
Kamuru Charles yavuze ko asanga iri shuri hari icyuho rije kuziba mu bijyanye n'uburezi
Bamwe mu bayobozi ba Ntare Louisenlund School
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana
Abanyeshuri batangiye muri Ntare Louisenlund School



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-145-ba-mbere-bakiriwe-muri-ntare-louisenlund-school-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)