Abanyeshuri 62% bagera mu wa gatanu w'amashuri abanza batazi gusoma neza Icyongereza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu 2019 Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cy'uko abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza kugeza muri Kaminuza bazajya biga mu Cyongereza, nyuma y'igihe biga mu Kinyarwanda.

Isuzuma ry'ubumenyi abanyeshuri bafite (Learning Achievement in Rwandan Schools) ryakozwe mu 2023 rigaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza bafite ubumenyi bw'ibanze haba gusoma no kumva Ikinyarwanda ari bo benshi ariko byagera mu Cyongereza bakarenga gato 30%.

Imibare igaragaza ko 38% ari bo isuzuma ryasanganye ubumenyi buhagije mu gusoma no gusobanukirwa Icyongereza, mu Kinyarwanda basanze ari 67% na ho abo basanze bafite ubumenyi buhagije mu Mibare ni 56%.

Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragagaza ko amashuri agera kuri 86% yo kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatatu w'amashuri abanza biga basimburana mu mashuri, bamwe bakiga mu gitondo abandi nimugoroba, bituma biga amasaha 20 gusa mu cyumweru.

Hari n'ikibazo cy'ubucucike mu mashuri gikoma mu nkokora uburezi kuko nk'ubu hari aho amashuri arimo abanyeshuri barenga 100 mu ishuri rimwe.

Hanagaragazwa kandi ikibazo cy'abarimu bafite ubumenyi budahagije mu rurimi rw'Icyongereza bituma banagorwa mu kurwigisha.

Inyandiko yasohowe na Minisiteri y'Uburezi muri Gashyantare 2024, igaragaza ko 'Abarimu 4% gusa mu basanzwe bigisha bafite ubumenyi kuva ku bwo hagati kugeza ku bwisumbuye mu Cyongereza, ari na rwo rurimi rwifashishwa mu kwigisha.'

LARS yo inagaragaza ko hari n'abafite ibibazo by'ubumenyi budahagije biturutse ku mibereho y'imiryango yabo, by'umwihariko abana b'abakobwa bagaragayeho ubumenyi buke mu gusoma, kwandika no kubara no abo mu miryango ifite imibereho iciriritse.

Hirya y'ibyo ariko Guverinoma igaragaza ko izashyira umwihariko ku kunoza imyigire y'amasomo arimo imibare, n'indimi.

Uburezi bwagenewe arenga miliyari 570 Frw mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-62-bagera-mu-mwaka-wa-gatanu-w-abanza-batazi-gusoma-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)