Abanyeshuri b'indashyikirwa muri UoK bagiye gukomereza amasomo muri Repubulika ya Czech - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hoherejwe batandatu bahize abandi mu Ishuri ry'iyo kaminuza ryigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga na mudasobwa, bakazajya kwiga muri Kaminuza ya Ostrava yo muri icyo gihugu cyo mu Burayi bwo hagati.

Ni intambwe yakomotse mu bufatanye bwa Kaminuza ya Ostrava na Kaminuza ya Kagali bwo yo guhana abanyeshuri, hagamijwe gushimangira ubufatanye bw'amasomo ku Isi no kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Bazamara amezi ane mu ishami rifatwa nk'irikomeye ry'ikoranabuhanga rya Kaminuza ya Ostrava, bizibande ku byiciro byihariye nk'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, ibijyanye no gukoresha robot, n'ibijyanye umutekano wo kuri internet.

Abanyeshuri bazagira amahirwe yo kwitabira ibiganiro, gukurikirane imishinga y'ubushakashatsi, no gufatanya n'inzobere n'i Burayi mu mishinga itandukanye, ibizabafasha bagarutse mu kugira uruhare runini mu guhanga udushya mu nzego zitandukanye.

Kaminuza ya Ostrava izwiho ibikoresho bigezweho ndetse n'ubuhanga mu ikoranabuhanga rigezweho, bituma iba ahantu heza ku banyeshuri kugira ngo bongere ubumenyi bwabo muri izo nzego.

Biteganijwe ko ubufatanye na kaminuza ya Ostrava buzafungura inzira nyinshi z'ubufatanye nko mu ubushakashatsi, guhanahana amakuru mu myaka n'ibindi bigamije kuzamura ireme ry'uburezi rihabwa banyeshuri.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh, yashimiye abanyeshuri ku muhate wabo mu masomo yabo ya buri munsi, ibyanabaheje amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwa Kaminuza ya Kigali ku ruhando mpuzamahanga.

Yabasabye gukomeza kwibanda ku myigire yabo, kwirinda ibirangaza, no kubahiriza indangagaciro za kaminuza n'iz'igihugu muri rusange.

Ati 'Aya ni amahirwe aza rimwe mu buzima. Muzahura n'abafite imico itandukanye ndetse hari n'abazashaka kuyibajyanamo, ariko muzirinde muhorane ikinyabupfura. Mugende mugaragaze uburyo u Rwanda rufite ubushobozi, ko abaruhagarariye bagaragaza ikinyuranyo, bakomera ku muco wabo, bahorana ishyaka no kuba intangarugero.'

Uyu muyobozi yavuze ko abanyeshuri ba UoK batekerejweho cyane, atangaza ko ubu iyi kaminuza ifite bene ubwo bufatanye n'ibigo birenga bitanu byo muri Afurika n'u Burayi.

Yakomeje ati 'Kubohereza mu mahanga bizabafasha kunguka ubwenge mu nzego zitandukanye. Ikoranabuhanga ni ingenzi muri ibi bihe kuko riri kugira uruhare mu guteza imbere igihugu ariko n'uwabwize adasigaye. Icyakora kubwiga bisaba bubwitange, n'ubumenyi bwisumbuye nk'ubwo abo bana bagaragaje.'

Umuyobozi w'Agateganyo wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Felix Maringe na we yasabye abanyeshuri bagiye kwiga mu mahanga kurangwa n'ikinyabupfura no kuba intangarugero muri byose.

Yagaragaje ko ubwo bazaba bari muri Kaminuza ya Ostrava bizaba birenze kwiga kuko uzaba ari n'umwanya wo kwerekana ireme ry'uburezi n'ubuyobozi Kaminuza ya Kigali ihora iharanira

"Mu gihe mutangiye uru rugendo, ndabasaba gukomeza kuba intangarugero mubyo mukora byose. Muzaba muhagarariye n'ikigo cyacu cyose. Ni ngombwa rero kugaragaza mwari mukwirye ayo mahirwe."

Umwe mu banyehuri bagiye kujya kwiga muri iyo gahunda witwa, Tuyisenge Marie Louise wiga mu mwaka wa kabiri mu bijyanye na mudasobwa, yagaragaje ko ari amahirwe agomba kubyaza umusaruro kuko adapfa kubonwa na bose, akazamufasha kujya ku isoko ry'umurimo yikwije mu buryo bwose.

Ni imbamutima asangiye n'umubyeyi witwa Abdul Karim Harerimana washimishijwe cyane n'amahirwe umwana we yabonye, akavuga ko azamufasha kunguka ubumenyi buzatuma ateza igihugu imbere, no kuzamura ishema ry'ababyeyi.

Umuyobozi w'Ishuri ry'Ikoranabuhanga na Mudasobwa muri Kaminuza ya Kigali, Dr Wilson Musoni yemeje ko buri kwezi abo banyeshuri bazajya bahabwa amafaranga yo kubatunga angana n'Amayero 600.

Ibyo bizajyana n'uko ishuri abereye umuyobozi rizakomeza kubakurikiranira hafi mu buryo buhoraho hagamijwe kureba uko bari kwitwara muri yo gahunda yo guhaha ubumenyi bazaba baragiyemo.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh yahaye umukoro abanyeshuri bagiye guhabwa ubumenyi muri Repubulika ya Czech
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh (ubanza ibumoso) akurikiwe n'Umuyobozi w'Agateganyo wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Felix Maringe n'Umuyobozi w'Ishuri ry'Ikoranabuhanga na Mudasobwa muri Kaminuza ya Kigali, Dr Wilson Musoni bahanuye abanyeshuri ba UoK bagiye kwiga muri Repubulika ya Czech
Abo ni abayobozi ba UoK, ababyeyi n'abanyeshuri bagiye kwiga muri Repubulika ya Czech
Abo ni ababyeyi b'abana bagiye kujya muri Repubulika ya Czech guhaha ubumenyi babikesheje Kaminuza ya Kigali
Umuyobozi w'Agateganyo wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Felix Maringe yasabye abanyeshuri bagiye kwiga muri Repubulika ya Czech kugaragaza itandukaniro
Abanyeshuri bagiye kwiga muri Repubulika ya Czech biyemeje kubyaza umusaruro amahirwe aboneka hake babonye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-b-indashyikirwa-muri-uok-bagiye-gukomereza-amasomo-muri-repubulika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)