Abanyeshuri bagiye mu yisumbuye baba bashaka kwiga mu bigo by'amashuri bitarenze 20 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abize n'abatize bazi neza amashuri yisumbuye yamaze kubaka izina mu burezi bw'u Rwanda.

Ibi bituma umunyeshuri wiyumvamo ubuhanga aba ashaka kwerekeza nko muri College St Andre, GS St Joseph Kabgayi, Collège Christ-Roi de Nyanza, TTC Save, Groupe Scholaire Officiel de Butare (Indatwa), Groupe Scholaire St Aloys Rwamagana, TTC De La Salle Byumba, n'ahandi.

Minisiteri y'Uburezi yo igaragaza ko imyanya y'abinjira mu mwaka wa mbere w'ayisumbuye mu bigo bicumbikira abanyeshuri ari ibihumbi 17, mu gihe abavuye mu cyiciro rusange bimukira mu mwaka wa kane bo bateganyirijwe imyanya ibihumbi 64 mu mashuri biga babamo.

Abandi bajya mu mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda na 12, hakaba n'abagana amashuri yigenga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Claudette Irere, ubwo yari mu kiganiro Zinduka kuri uyu wa 4 Nzeri 2024 yavuze ko hari ibigo bike usanga abanyeshuri bibandaho basaba nyamara bifite imyanya mike cyane yo gushyiramo abashya.

Ati 'Imyanya bose baba bashaka ntabwo irenze 7000, kandi ayo ni yo bose barwanira. Twaritegereje tureba mu mashuri 20 bose basaba. Nk'urugero ishuri Collège St Andre risabwa n'abanyeshuri barenga ibihumbi 14966, imyanya rifite ni 159.'

Iyi mibare igaragaza ko nibura abanyeshuri 2% mu basabye iri shuri ari bo bashobora kuryoherezwaho.

Abanyeshuri basaba kujya kwiga muri Scholaire Officiel de Butare (Indatwa) isabwa n'abanyeshuri 11300, mu gihe imyanya ihari yakira abashya ari 120 gusa.

Ikigo cyasabwe n'abanyeshuri benshi ni Groupe Scholaire St Aloys Rwamagana, bagera kuri 22988 basabye ishuri rimwe nyamara rifite imyanya 120 gusa.

Ati 'Ntabwo abantu ibihumbi 22 basaba ngo bose tubajyane mu ishuri bakwirwe mu myanya 120.'

Mu batsinze ibizamiri bisoza amashuri abanza bahawe ibigo bifuzaga ni 7.4% mu marenga ibihumbi 200 bagomba gutangira umwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye, mu gihe abandi 92.6% bahawe ibigo batasabye.

Abakoze ibizamini bya Leta ni 202.021 barimo abakobwa 111.249 bangana na 55,1% n'abahungu 90.772 bangana na 44,9%.

Abatsinze ni 195.463 barimo abakobwa 107.834 n'abahungu 87.629, mu gihe abatsinzwe ari 6492 barimo abakobwa 3375 n'abahungu 3227.

Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye hakoze abanyeshuri abanyeshuri 143227, barimo abakobwa 79.933 n'abahungu 63.294. Abahungu batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%, na ho abatsinzwe ni 8912, abakobwa bakaba 6241 bangana na 70% by'abatsinzwe, abahungu bo ni 2671 bangana na 30%.

Imyanya y'abanyeshuri binjira mu mwaka wa mbere w'ayisumbuye ni ibihumbi 17 gusa

Hari iby'ingenzi bigenderwaho iyo abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bashyirwa mu bigo by'amashuri byose bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ryabugenewe rya SDMS.

Icya mbere ni amanota abanyeshuri baba bagize mu bizamini bya Leta, amahitamo y'abanyeshuri baba barakoze mu gihe cyo kwiyandikishiriza gukora ibizamini bya Leta ndetse n'imyanya iba iri mu mashuri Leta yoherezamo abanyeshuri.

Mbere y'uko sisiteme ishyira abanyeshuri mu myanya, ibanza gutondeka abakandida bose ikurikije amanota [aggregates] bagize hanyuma igatondeka amanota y'ibanze bagize [ni ukuvuga igiteranyo cy'amanota yose baba baragize] kugira ngo abarushije abandi mu manota y'ibanze bashyirwe imbere.

Ku bagiye mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye sisiteme ifata abafite amanota [aggregates] 30 ikabatondeka yarangiza ikagenda ibaha imyanya mu mashuri batoye ihereye ku barushije abandi mu manota y'ibanze.

Urugero kuko bakora amasomo atanu amanota y'ibanze muri rusange ni 500 kuko buri somo rikorerwa ku ijana. Ubwo rero sisiteme ibatondeka hakurikijwe uwarushije abandi urugero uwagize 490 aba uwa mbere uwagiye 475 akaba uwa kabiri gutyo gutyo.

Nyuma sisteme ifata abasigaye bafite aggregate ya 30 ariko batabonye imyanya mu mashuri basabye, ikabashakira imyanya mu mashuri bigaragara ko yatowe n'abanyeshuri benshi agifite imyanya.

Icyo cyiciro cyarangira sisiteme igafata abanyeshuri bafite kuva kuri aggregates 29 kugeza ku inota ryafatiweho ikagenda ibaha imyanya mu mashuri bahisemo ihereye ku rya mbere ikageza ku rya kane bitewe n'imyanya iri muri iryo shuri.

Ibyo byasozwa sisiteme ifata abanyeshuri basigaye batabonye imyanya mu mashuri basabye, ikagenda ibashyira mu mashuri ari mu turere bakomokamo agifite imyanya hanyuma abasigaye batabonye imyanya mu turere batuyemo, ikabashakira imyanya mu ntara batuyemo.

Abandi basigaye batsinze ariko bafite amanota atabemerera guhabwa imyanya mu mashuri bigamo bacumbikirwa, sisiteme ibashakira imyanya mu mashuri abegereye bigamo bataha.

No ku banyeshuri bajya mu mashuri y'umwaka wa kane w'ayisumbuye bigenda gutyo usibye ko ho haba umwihariko ushingiye ku mahitamo y'icyo buri munyeshuri ashaka kwiga.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bahatanira-imyanya-ibihumbi-81-abanyeshuri-barwanira-ibigo-by-amashuri-20-kimwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)