Abanyeshuri barimo abo mu Rwanda bagiye kwishyurirwa amasomo muri kaminuza ya IIT Madras Zanzibar - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda igamije gutera ingabo mu bitugu abanyeshuri b'abahanga ariko bafite ikibazo cy'amikoro, kwiga muri IITM Madras mu masomo ajyanye no gusesengura amakuru 'Data Science' n'ikoranabuhanga ry'ubwenge buremano 'AI'.

Iyi gahunda izatangirana n'ingengo y'imari ya $500,000 [hafi miliyoni 700 Frw], aho ku ikubitiro abanyeshuri barenga 10 bazarihirwa imyaka ine yose bazamara biga.

Umuyobozi wa Airtel Africa Foundation, Dr. Olusegun Ogunsanya, yavuze ko bishimiye gufatanya na IIT Madras Zanzibar mu guha amahirwe urubyiruko rwa Afurika yo kugera ku burezi bufite ireme.

Ati 'Iki gikorwa kigamije kongerera ubushobozi umugabane no kuwuteza imbere mu buryo burambye. Turajwe ishinga no kutarema amahirwe mu burezi gusa ahubwo no mu korohereza abantu mu bijyanye no kugera kuri serivisi z'imari n'ikoranabuhanga, n'ibindi.'

Abanyeshuri baturuka mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Rwanda, Nigeria, Kenya, Malawi, Uganda, Zambia, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC], Niger, Tchad, Congo Brazzaville, Gabon, Madagascar, no mu Birwa bya Seychelles ni bo bazagerwaho n'aya mahirwe bwa mbere.

Bazishyurirwa 100% by'amafaranga y'ishuri angana na $12,000, hashingiwe ku mafaranga ateganywa na kaminuza, buri mwaka mu gihe cy'imyaka ine. Buri munyeshuri kandi azahabwa $500 buri mwaka yo kumufasha mu kwiyishyurira ibindi bikenerwa mu mibereho ya buri munsi.

Aba banyeshuri bahitwamo nyuma yo gutsinda ibizamini n'ibiganiro bitegurwa na IITM Zanzibar, nk'uko byagarutsweho na Minisitiri w'Uburezi muri Zanzibar, Lela Mohamed Mussa, wanishimiye cyane iyi kaminuza yiyemeje gufata umurongo wo guteza imbere uburezi n'ikoranabuhanga muri Afurika.

Ati 'Turashimira cyane Airtel Africa Foundation, bashyigikiye inzira twatangiye. Intego ni ukurenga uburezi tukanagera no mu bijyanye no kwinjiza abantu muri serivisi z'imari n'ikoranabuhanga, ndetse no mu kurengera ibidukikije.'

Umuyobozi wa IIT Madras, Prof. V. Kamakoti, yashimangiye ko ishami ry'iyi kaminuza rifite intego yo kuba imwe mu zikomeye cyane ku rwego mpuzamahanga.

Ati 'Turishimye kuba Airtel Africa Foundation yifatanyije natwe muri uru rugendo. Twiteguye kwakira itsinda rya kabiri ry'abanyeshuri b'abahanga muri IITM Zanzibar muri uyu mwaka.'

Airtel Africa Foundation yashinzwe muri uyu mwaka wa 2024 hagamijwe kubaka Umugabane wa Afurika ufite icyerekezo gihamye. Intego ni uguteza imbere ikoranabuhanga no kwimakaza ubudaheza mu rwego rw'imari ariko hakibandwa ku gushyira imbaraga mu burezi no ku kurengera ibidukikije.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barimo-abo-mu-rwanda-bagiye-kwishyurirwa-amasomo-muri-kaminuza-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)