Ni amahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri abera mu Ishuri rya Polisi ry'Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Yasojwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza washimiye abayagizemo uruhare ku bwitange bagaragaje mu gihe bahugurwaga.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Umutwe w'Ingabo z'Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).
Yateguwe hagamijwe guteza imbere urwego rw'ubufatanye mu bikorwa byo kuzuza inshingano z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Mu gihe cy'amahugurwa abo bapolisi bakoze n'urugendoshuri rugamije kubongerera ubumenyi mu byaranze amateka y'u Rwanda.
Ku wa 31 Kanama 2023 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura.
Icyo gihe basobanuriwe byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi bwariho bwari bwaramunzwe na politike y'ivangura.
Abo bapolisi banasobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagaritswe n'ingabo zari iza RPA, nyuma politiki ishingiye ku bumwe bw'Abanyarwanda igahabwa intebe.
Muri Nyakanga 2023 na bwo abapolisi bagize ba EASF basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu abera mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.
Yari agamije kongera no kuzamura ubumenyi, ubushobozi n'imikorere ku bapolisi bo mu bihugu bigize EASF.
Icyo gihe hanarebewe hamwe imbogamizi abagize EASF bahura na zo mu bikorwa bitandukanye bashinzwe haba mu butumwa bwo kugarura amahoro n'ahandi hose bitabajwe.
EASF ikomeje gukarishya ubumenyi bw'abasirikare n'abapolisi bayo kuko no muri Kanama 2024 abasirikare 23 ba EASF bakoreye mu Rwanda amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi.
Yari amahugurwa ya gisirikare azwi nka 'Force Headquarters Staff Officers Training of Trainers: FHQ SO ToT', azabafasha guhugura bagenzi babo.
Yari yitabiriwe n'abo mu bihugu nk'u Rwanda, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, n'abo ku cyicaro cya EASF.
Amafoto: Polisi y'u Rwanda