Abarimu 3000 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye batangiye guhugurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mahugurwa yatangiye ku wa 16 Nzeri akazageza ku wa 14 Ukwakira 2024, biteganyijwe ko azitabirwa n'abarimu bagera ku 2949 baturuka mu gihugu hose bazayitabira mu byiciro 6, bakazayakorera mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubutore cya Nkumba.

Icyiciro cya mbere cyayitabiriye kigizwe n'abarimu 410 baturuka mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu tw'Intara y'Iburengerazuba kizakurikirwa n'ibindi byiciro kugeza ku cya gatandatu kizayasoza kuwa 14 Ukwakira 2024.

Zimwe mu mbogamizi zigaragazwa ko abarimu bigisha amateka bakundaga guhura na zo zirimo kuba nko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abahageraga bagahitamo kwifata kubera ingaruka bamwe muri bo bahuriyemo nazo, kwanga ko habaho impaka cyane cyane mu bana baba bari kuyiga, hari no kwirinda ko bakora ibyaha bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

Ibi kandi byiyongeraho no kuba bamwe mu barimu batigiriraga icyizere cyo kuyigisha neza no kuba nabo harimo abatayazi neza no kwirinda impaka zishobora kuhaba biturutse ku byo abana baba barigishijwe mu miryango yabo cyangwa barabisomye mu baba bagamije kubayobya akenshi bifashisha imbuga nkoranyambaga ari yo mpamvu aya mahugurwa yateguwe ngo izo mbogamizi zose zikurweho.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Eric Uwitonze Mahoro, avuga ko ibyo byuho byose byagiye bigaragara mu myigishirize y'amateka ari byo bigiye gukurwaho kuko byagaragajwe byose bikigwaho.

Yagize ati "Ibyuho byo byari bihari mu myigishirize y'amateka. Icya mbere hari n'abatinyaga kuyavuga kuko n'abarimu ni abantu bafite uko yabagizeho ingaruka, yagera kuri ya nyigisho ntiyigirire icyizere gihagije cyo gufungura ikiganiro n'abanyeshuri bijyanye n'ingaruka amateka yamugizeho."

"Kimwe mu byo turi buganire ni ukurenga ibikomere cyangwa ingaruka ziri ku muntu ku giti cye kubera amateka ndetse no gutinyuka gusembura ibiganiro bijyanye n'amateka cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi."

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko mu byo abarimu bazakura muri ayo mahugurwa harimo kuganira no kuganiza abanyeshuri ku mateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ntawe ukwiye kwigisha yikanga amategeko kuko afite uko ahana ibyaha busobanutse bityo ntaho bikwiye guhuriza n'uburezi.

Bamwe mu barimu bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko ari umwanya mwiza wo guhaha no guhuza ubumenyi kandi ko biteguye kwigisha neza amateka y'Igihugu no kwigisha aya Jenoside yakorewe Abatutsi nta zindi mbogamizi bafite.

Emmanuel Philemon Ndagijimana wigisha mu Karere ka Rutsiro, yagize ati "Ikintu cy'ingenzi twiteze ni ukugira ubumenyi mu guhangana n'imbogamizi twahuraga nazo mu kwigisha amateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko akenshi kubera amateka y'iki gihugu yagize ingaruka ku Banyarwanda twese.

"Byatumaga rero bamwe mu barimu batinya ntibisanzure mu gihe bari kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mahugurwa rero azadufasha kubona ubushobozi n'ububasha bwo kumva ko tugomba kwigirira icyizere tukirekura tukigisha amateka uko ari ndetse tugasubiza na bimwe mu bibazo twajyaga duhura nabyo tubikesha ubu bumenyi."

Nyirangirababyeyi Jacqueline wo muri Nyamasheke, nawe yagize ati "Ibyo twiteze ni byinshi ariko byose biradufasha gukuraho imbogamizi twahurana nazo kuko hari aho bamwe bageraga ku isomo ry'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagataruka.

"Ubu kubera urwego tugezeho rwa gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge turibuze gusobanukirwa neza uburyo bwo kwigisha neza kandi tugatanga icyo twakagombye gutanga cyose ku bana ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi."

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko abarimu bagiye guhugurwa basanzwe mu burezi kandi basanzwe bigisha n'amateka, ariko ko bizabafasha kumenya uburyo bigishagamo amateka.

Ati "Turi kubigisha uburyo bayigisha bitabangamye, babohotse kuko amateka ari umusingi kugira ngo yigishwe neza n'abana barusheho kuyamenya kandi banabaze n'ibibazo bitandukanye banamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayirinde bamenye icyayiteye, bamenye no kuyikumira."

Muri Mata 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa REB, bwatangaje ko guhera mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025, hazatangira gukoreshwa integanyanyigisho y'amateka nshya irimo amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agenewe abana kuva mu mashuri y'incuke n'umwaka wa mbere w'amashuri abanza kuzamura ari nayo agiye gutangira kwigishwa.

Icyiciro cya mbere cy'abarimu 410 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye batangiye amahugurwa
Abarimu 2949 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye ni bo bazahabwa amahugurwa
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Eric Uwitonze Mahoro, avuga ko ibyo byuho byose byagiye bigaragara mu myigishirize y'amateka ari byo bigiye gukurwaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-3000-bigisha-amateka-mu-mashuri-yisumbuye-batangiye-guhugurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)