Abategura ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika basi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo tariki ya 28 Nzeri 2024, ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika byari bigeze i Bugesera, ntabwo imvura yabashije korohereza ababiteguye, abahanzi n'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

Ibi byatumye ababitegura bafata umwanzuro wo guhagarika iki gitaramo ubwo Bruce Melodie yiteguraga kujya ku rubyiniro bituma aririmba iminota itagera kuri itanu.

Ukaba ari umwanzuro ukomeye wafashwe nyuma yo kubona ko hashobora kuzamo impanuka, nyuma y'uyu mwanzuro ababitegura kandi bahise bemeza ko ubutaha bizaba mu mpeshyi.

Banongera gufata umwanzuro w'uko mu mwaka utaha Bugesera hazakorwa ibishoboka ikaza mu Turere na none ibi bitaramo bizageramo.

Akaba ari ukugirango bavemo ideni abakunzi b'umuziki nyarwanda babarizwa muri aka Karere batabashije kugera ku byishimo bifuzaga.

Ibi bitaramo biri kuririmbamo abahanzi barimo Ruti Joel, Kenny Sol, Dany Nanone, Bwiza, Chriss Eazy na Bruce Melodie bikaba bimaze kugera mu Turere dutanu.

Hasigaye uturere turimo Huye, Rusizi na Rubavu aho bizasorezwa.

Ni ibitaramo bifite umwihariko wo kubera mu Ntara kuko EAP ibitegura yatangaje ko umujyi wa Kigali bahafitiye indi gahunda yihariye.

Ibi bitaramo bitegurwa ku bufatanya bwa EAP, MTN na PRIMUS. Ibya 2024 byatangiye kuba tariki ya 31 Kanama 2024 bizasozwa tariki ya 19 Ukwakira 2024.

Imvura yatumye abanyabugesera batabona ibyishimo bikwiye basezeranywa ibyo mu 2025Muri ya Gahunda yo guha umwanya abahanzi bakorera mu Turere dutandukanye Fally P ni we amahirwe yagezehoBianca na MC Buryohe bongeye kwigaragaza ku rubyiniro bayobora neza ibi bitaramoUmuvanzi w'umuziki ubifatanya n'ubushyarugamba akomeje kwigaragaraza muri ibi bitaramoIbi bitaramo bisigaje kugera mu Turere dutatu bivuze ko bimaze kugera muri dutanu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147290/abategura-ibitaramo-bya-mtn-iwacu-muzika-basigayemo-ideni-abi-bugesera-147290.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)