Abatunganya imisatsi n'ubwiza bagiriwe inama yo gushaka impamyabushobozi hakiri kare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabwe kuri uyu wa 18 Nzeri 2024 ubwo bari mu mahugurwa agamije kubigisha uburyo barushaho kunoza imirimo bakora kinyamwuga, kwigishwa amategeko abagenga ndetse no kwigishwa uburyo bacunga umutungo.

Ni amahugurwa yateguwe n'Ihuriro ry'Abakora umwuga wo gutunganya imisatsi n'ubwiza ku bufatanye na Kaminuza ya Kigali yigenga, ULK , Umujyi wa Kigali n'ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge (RSB).

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abakora Umwuga wo gutunganya imisatsi n'ubwiza, Ndayizigiye Gervais, yavuze ko ubu ari cyo gihe ngo abakora uyu mwuga bagire icyerekana ko babyize.

Ati "Hari abamaze igihe kinini bakora uyu mwuga batarabyize. Abo turabasaba ko bajya kwihugura amezi make bagahabwa impamyabushobozi kugira ngo ibyo bakora birusheho guhabwa agaciro.'

Ndayizigiye yavuze ko ababarizwa mu mwuga wo gutunganya imisatsi n'ubwiza bari bakeneye amahugurwa kugira ngo barusheho gusobanukirwa amategeko agenga iyi mirimo kugira ngo akajagari karimo gashire ndetse barusheho gukora kinyamwuga.

Ati 'Ni kenshi tugenda twakira abakiliya batubwira ko hari za 'Salons' bajyamo bagasanga nta suku irimo ihagije, rimwe na rimwe bakanahandurira indwara zitandukanye kubera ibikoresho bakoresha batabigirira isuku ihagije.'

Ndayizigiye yavuze ko ihuriro riteguye gufasha abadafite ibikoresho bihagije binyuze mu kubakira inguzanyo muri banki, kugira ngo babashe kubigura ariko bubahirize amabwiriza.

Bamwe mu bitabiriye amaguhurwa bafite 'Salon de Coiffure' bakaba banakora ibijyanye nayo, bagaragaje ko bayishimiye, kuko hari byinshi bamenye batari bazi kandi ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.

Uwiduhaye Aimée Mireille ukora umwuga wo gutunganya imisatsi ndetse n'ubwiza akaba n'umwarimu wabyo, yavuze ko ari byiza ko abakora uyu mwuga batarabyize bajya mu mashuri abyigisha akabahugura kuko hari n'ibindi byinshi bungukiramo.'

Ati 'Iyo uciye mu ishuri hari byinshi wunguka birenze kumenya gutunganya imisatsi cyangwa se ibindi bigendanye na Salon de Coiffure, bimwe muri ibyo ni ukumenya indimi kandi ukamenya n'uburyo ugomba kwakira abakugana n'uko ubitwaraho.'

'Twishimiye ko twahuguwe, hari byinshi twasobanukiwe tutari tuzi, tweretswe amahirwe dufite kandi twiteguye kuyabyaza umusaruro mu gukorera hamwe.'

Umukozi w'Umujyi wa Kigali mu ishami ry'imiyoborere, Fred Cyatura, yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho ibigo bya TVET byigisha imyuga ndetse bakanafasha abarangije kwiga kubahuza n'abakoresha.

Fred Cyatura yavuze ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gushyiraho ibigo bya TVET byigisha imyuga itandukanye irimo no gutunganya imisatsi n'ubwiza n'ibindi bigendanye na Salon de Coiffure
Abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatunganya-imisatsi-n-ubwiza-bagiriwe-inama-yo-gushaka-impamyabushobozi-hakiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)