Abatuye Umujyi wa Kigali bamaze kugira uruhare mu kwiyubakira imihanda ireshya na kilometero 15 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujyi wa Kigali wavuze ko iyi mihanda yubatswe ku bufatanye n'abaturage, nta wundi mufatanyabikorwa, hari n'indi itari muri iyo 17 abaturage biyubakiye ku giti cyabo.

Muri ubu bufatanye, abaturage bakusanya uruhare rwabo rungana na 30% by'amafaranga akenewe yose noneho Umujyi wa Kigali ukabongereraho 70% by'asigaye.

Umujyi wa Kigali wavuze ko hari n'indi mihanda 18 ikiri kubakwa mu bice bitandukanye byawo, gusa ko iyi gahunda igiye kunozwa kurusha uko yakorwaga.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yagize ati 'Umujyi wa Kigali uri kwiga kuri iyo gahunda neza kugira ngo urebe uburyo byakomeza gukorwa neza mu gihe kiri imbere kubera ko mu gihe cyashize iyi gahunda yagiye itinda'.

Ntirenganya yasobanuye ko icyateraga gutinda kw'iyi gahunda ari uko ingengo y'imari y'Umujyi wa Kigali yagiye itinda kuboneka kandi abaturage bo bazanye uruhare rwabo.

Ibi ngo bizakemurwa no gushyiraho amabwiriza yanditse agena uko buri baturage babishaka bazakorana n'Umujyi wa Kigali mu kubaka iyo mihanda bitewe n'aho batuye.

Yongeyeho ko muri uyu mwaka Umujyi wa Kigali ushaka kubanza kurangiza imihanda ikiri kubakwa noneho nyuma gahunda yamaze kunonzwa, ukaba ari bwo wongera kwakira ubusabe bushya bw'abaturage bashaka ko bafatanya.

Gahunda yo kubaka imihanda y'imigenderano ku bufatanye bw'abaturage n'Umujyi wa Kigali yashyizweho nyuma yo kubona ko abaturage bawo banyotewe n'ibikorwaremezo ndetse ubwabo bakaba barashyiraga hamwe amafaranga bakagira ibyo biyubakira.

Iyi gahunda kandi iri mu mushinga w'Umujyi wa Kigali wo kubaka ibilometero 300 by'imihanda y'imigenderano mu rwego rwo koroshya uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu.

Imihanda migenderano muri Kigali igenda ishyirwamo kaburimbo ku bufatanye n'abahatuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imihanda-17-ya-kaburimbo-imaze-kuzura-ku-bufatanye-bw-abaturage-n-umujyi-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)