Abenshi bagenda n'amaguru: Abanyakigali 26% bafite akazi ni bo bakoresha imodoka za rusange gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Werurwe 2023, mu Rwanda hatangajwe ibyerekezo by'imihanda byiyongereyemo 12 bishya, bituma mu Mujyi wa Kigali honyine habarurwa ibyerekezo cyangwa imihanda 79 ibonekamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Imibare igaragaza ko abagenda mu modoka za rusange bazikoresha cyane mu masaha yo kujya mu kazi no mu gihe cyo gutaha bakavuyemo.

Kubera imodoka 200 zitwara abantu mu buryo bwa rusange ziheruka kugurwa, imirongo miremire muri gare yamaze gusa n'iyibagirana.

Raporo y'igihembwe cya kabiri yerekeye umurimo mu Rwanda, Labour Force Survey, y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, igaragaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni 8,3 bafite imyaka yo gukora, mu gihe miliyoni 4,3 ari bo bari bafite akazi na ho abandi biganjemo abatari ku isoko biteguye gukora akazi mu gihe abashomeri barenga ibihumbi 800.

Mu bafite imirimo bakora mu Mujyi wa Kigali harimo abarenga 61% bajya ku kazi n'amaguru mu gihe 25,9% bakoresha uburyo bwo gutwara abantu bwa rusange na ho 12,7% bo bakoresha ibinyabiziga biguriye.

Mu yindi mijyi ho abajya ku kazi n'amaguru babarirwa muri 75,3% abagenda n'imodoka za rusange bo ni 14,5% mu gihe abakoresha ibinyabiziga byabo bwite ari 10,2%.

Abatuye mu bice by'icyaro bakoresha ibinyabiziga byabo bwite bagiye ku kazi ni 5% mu gihe abakoresha imodoka za rusange ari 2%.

Raporo ya Banki y'Isi igaragaza uko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze, yagaragaje ko abakora akazi batigeze biga n'abasoje amashuri abanza bahembwa impuzandengo y'ibihumbi 26 Frw, abize icyiciro rusange bahembwa ibihumbi 40 Frw, abasoje ayisumbuye bagahembwa ibihumbi 100 Frw na ho abasoje kaminuza bahembwa impuzandengo y'ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zariyongereye
Abashaka kwihuta bakoresha moto ugereranyije n'imodoka za rusange
Abenshi mu bakora imirimo iciriritse bajya ku kazi kandi bakavayo n'amaguru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abenshi-bagenda-n-amaguru-abanyakigali-26-bafite-akazi-ni-bo-bakoresha-imodoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)