Afurika ifite ubutaka n'abahinzi bahagije: Ni iki gituma icyugarijwe n'inzara? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki ni ikibazo cyagutse, gifite imizi kuva ku birimo imyumvire, imiyoborere, ubumenyi n'ibindi bibazo bitandukanye. Muri ibyo bibazo byose, harimo n'ikijyanye no kutabyaza umusaruro ubutaka bwiza kandi bwera bw'uyu Mugabane.

Ujya uca ku muhinzi ukumva arakubwiye ati 'ubu butaka ntabwo bucyera nk'uko byahoze mu myaka 10 cyangwa 20 ishize.' Ibi ntabwo ari ukwiganirira kuko ari ikibazo kiriho, ndetse iyi ni imwe mu mpamvu itera ya nzara twavugaga, kabone nubwo Afurika ifite abantu benshi bakora mu buhinzi ikagira n'ubutaka buhagije bwakorerwaho.

Igiteye impungenge ni uko munsi ya 20% by'ubutaka buhingwa muri Afurika, ari bwo bushobora kubyazwa umusaruro ku kigero cyiza, mu gihe ubundi busigaye butabyazwa umusaruro ukwiriye. Ibi bivuze ko kuri hegitari, Afurika itakaza nibura ibilo biri hagati ya 30 na 60, ari na yo mpamvu tubona ubuso duhingaho ari bunini, ariko umusaruro dukuramo ukaba muke ugereranyije n'ibindi bihugu.

Bipfira he?

Ubutaka ni nk'umubiri, nk'uko byagarutsweho na Ousmane Kone, umwe mu bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku biribwa (AFSF). Nk'uko wita ku mubiri wawe kugira ngo ugire ubuzima bwiza, ni na ko Afurika ikwiriye kwita ku butaka bwayo kugira ngo buyihe umusaruro yifuza.

Ibi ariko si ko bimeze magingo aya. 8.2% y'ubutaka bwa Afurika ni bwo buhingwaho mu buryo butuma buzakomeza gutanga umusaruro mu bihe biri imbere, bivuze ko bwuhirwa, bugakorerwa ubushakashatsi, bugaterwa imbuto itabwangiza, bukarindwa isuri n'ibindi.

Kone avuga ko 'Ibi bituma Umugabane wacu utagira ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, kuko ishoramari rijya mu bijyanye n'ubuhinzi riracyari rito, kandi iyi ntabwo ari inshingano y'abikorera gusa, ni inshingano yacu twese dufatanyije.'

Kuri iki cy'ishoramari rya leta mu bijyanye n'ubuhinzi, ni ikindi cyiciro Afurika ititwaramo neza na gato.

Nk'ubu turebye ku bijyanye n'ingengo y'imari ibihugu bya Afurika bishyira mu rwego rw'ubuhinzi, usanga ibihugu bine gusa ari byo byari byarageze ku ntego yo gushora 10% by'ingengo y'imari yabyo mu bijyanye n'ubuhinzi mu 2020.

Mu yandi magambo, impuzandengo y'ingengo y'imari ishorwa mu bijyanye n'ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika yari kuri 2,1% gusa mu 2020.

Ishoramari rike gutya birumvikana ko ritanga n'umusaruro muke, kuko inyongeragaciro ku buhinzi bwa Afurika ryari ku mpuzandengo ya 2,6% mu 2020.

Daniel Mwenda uri mu bitabiriye iyi Nama, yavuze ko iki atari cyo kibazo cyonyine, 'Kuko ikibazo cy'ubumenyi buke mu bahinzi gikumira iterambere ry'uru rwego, kandi ubushobozi leta zishyira mu guteza imbere ubumenyi muri uru rwego buracyari buke.'

Afurika iri gukanguka

Mu gihe Afurika ihanganye n'ibi bibazo byose, umubare w'Abanyafurika na wo witezweho kwiyongera mu bihe biri imbere ku buryo Abanyafurika bazaba bikubye kabiri mu 2050, bageze kuri miliyari 2,5.

Ibi biri mu bituma abayobozi ba Afurika bakanguka, bagatangira gushyiraho uburyo bwo guhangana n'iki kibazo.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutaka muri Varda gikusanya amakuru y'ubutaka, Simone Solo, yavuze ko abayobozi b'ibihugu bya Afurika bakomeje gukangukira guteza imbere ibijyanye no gushaka amakuru y'ubutaka, gusa avuga ko uyu Mugabane usabwa gukora gukomeza gukoresha imbaraga nyinshi.

Ati 'Uburaziranenge bw'ubutaka (soil health) ni ikintu ibihugu bya Afurika bishyize imbere cyane ku buryo Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika wateguye Inama kuri iyi ngingo, byerekana ko ihangayikishije ibihugu bya Afurika. Afurika irasabwa kugira uruhare mu kuzamura umusaruro muri rusange ndetse no kuzamura ubuziranenge bw'umusaruro usanzwe uhari. Ni ikintu kitoroshye.'

Ku kijyanye n'ubumenyi bukiri buke bw'abahinzi bw'Abanyafurika, yavuze ko hari ubushake bw'abahinzi bwo kuzamura umusaruro wabo, ikibazo kikaba kubagezaho ibisubizo byiza, bihendutse kandi mu gihe gito.

Ati 'Hari ibisubizo byinshi byakoreshwa, ikibazo gikomeye ni ukugeza ibyo bisubizo ku bahinzi kandi bikabageraho bihendutse. Amahirwe ni uko hari kuza ikoranabuhanga rihendutse, rishobora gufasha ibihugu bya Afurika kugenzura ubutaka ku buryo haboneka amakuru yatuma bubyazwa umusaruro kurushaho.'

Bimwe mu bisubizo byagaragajwe harimo nk'urubuga rwa 'Soil Hive' rwa Yara, ikigo gikora mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi, cyibanda ku ifumbire ndetse n'ubuziranenge bw'ubutaka.

Uru rubuga rukubiyeho amakuru yaturutse mu bipimo by'ubutaka biba byagiye bifatwa hirya no hino muri Afurika, akaba ashobora kwifashishwa n'inzego zifata ibyemezo ndetse n'abahinzi, kugira ngo bamenye uburyo bashobora kubyaza umusaruro ubutaka bwabo, bijyanye n'imiterere yabwo yihariye.

Simone avuga ko 'Uru ni urubuga rw'abantu bose, aho dushyiraho amakuru ajyanye n'ubutaka dushobora kubona, tukibanda cyane muri Afurika y'Iburasizuba. Ushobora kubona amakuru yose, ibi bigafasha inzego za leta kubona ibyo zikwiriye gukora mu guteza imbere umusaruro wabo.'

Yongeyeho ko 'Abahinzi bo muri Afurika bafite ishyaka ryo kubona umusaruro wabo wiyongereye, hari iby'ibanze nk'ikoranabuhanga ririmo nka telefoni zigendanwa zitangiye kugera hose, twizeye ko iryo koranabuhanga rizifashishwa mu kubagezaho amakuru atuma bateza imbere umusaruro wabo.'

Umuryango ushinzwe Iterambere rya Afurika, NEPAD, uvuga ko mu gihe nta cyaba gikozwe, hafi 50% by'ubutaka bwera muri Afurika byazagera icyo gihe butagitanga umusaruro mu 2050, ibyumvikanisha uburyo imbaraga zishyirwa muri uru rwego zikwiriye kwiyongera.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutaka muri Varda, ikigo gikusanya amakuru y'ubutaka, Simone Solo, yavuze ko abayobozi b'ibihugu bya Afurika bakomeje gukangukira guteza imbere ibijyanye no gushaka amakuru y'ubutaka
Iyi Nama yitabiriwe n'abarimo urubyiruko rufite aho ruhuriye n'ubuhinzi
Hagaragajwe icyakorwa mu kuzamura umusaruro w'ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika
Iyi nama yitabiriwe n'abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Hagaragajwe impamvu Afurika ikwiriye guteza imbere ibijyanye no gupima ubuziranenge bw'ubutaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-ifite-ubutaka-n-abahinzi-bahagije-ni-iki-gituma-icyugarijwe-n-inzara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)