Uyu muhanzi ubarizwa muri KIKAC Music yavuze ko abantu bari bazi ko abayeho neza nk'icyamamare ariko mu by'ukuri yari abihiwe n'ubuzima kandi nta mutuzo afite.
Niyo Bosco yagarutse kuri ibi aganira na MIE Empire, aho yashyize umucyo ku byamuvuzweho mu minsi ishize birimo kugira agahinda gakabije (depression) no gukoresha ibiyobyabwenge, agaragaza ko ibyavuzwe atari ukuri gusa habuze gato ngo atangire kubikoresha.
Ati 'Hari ibintu bajyaga bavuga ngo anywa ibi bintu ibi n'ibi (ibiyobyabwenge), bavuga njye, biriya ntabwo byabayeho ariko byari hafi, hari ibintu byari kuzabaho byinshi cyane iyo ntaza gukizwa. Nari kurunywa nonese ntirubaho? Nari kurunywa kabisa, urumogi iyo uri ahantu barunywa urumva wahaba inshuro 10 koko utarasomaho?'
Uyu muhanzi kandi avuga ko mbere y'uko afata umwanzuro wo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari afite agahinda gakabije.
Ati 'Kera mbere y'uko mfata umwanzuro nari nyifite (avuga depression) kandi nari mfite buri kimwe cyose, abantu ntibazi imbaraga ziri mu kwizera, ntibazi ko ari bwo tuba tugiye kuyikira (depression) kandi niho ikirira koko. Nagize Imana ndakizwa iyo ntakizwa byari birangiye.'
Niyo Bosco yahishuye ko mbere yo gufata umwanzuro wo gukora indirimbo zigaruka ku butumwa bwiza yabanje kugisha inama abantu batandukanye barimo na Meddy nawe uherutse gutangaza ko yaretse indirimbo zisanzwe akiyegurira izo guhimbaza Imana.
Meddy yabwiye Niyo Bosco ko nyuma yo gufata umwanzuro ari bwo yabonye umusaruro urenze uwo yabonye mu gihe cyose yari amaze akora umuziki kandi nibwo yatangiye kubona ibyiza byinshi.
Niyo Bosco uri gutunganya album nshya y'indirimbo zikubiyeho ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana, yatangarije abakunda umuziki we ko vuba bidatinze asohora indirimbo nshya nyuma y'amezi atanu asohoye 'Ndabihiwe'.
'Ndabihiwe' indirimbo ya Niyo Bosco iheruka