AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024 nibwo hakimwe umukino wa mbere wo mu itsinda D wahuje ikipe y'u Rwanda na Libya.

Ni umukino wabereye i Tripoli kuri 11th June Stadium cyangwa Tripoli International Stadium, urangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Ikipe y'igihugu ya Libya yari iri mu rugo niyo yatangiye neza uyu mukino kuko ubwo hari ku munota wa 16 yafunguye amazamu, ni igitego cyatsinzwe na cyatsinzwe na Subhi Al Dhawi wacenze Muhire Kevin, akinana na Al Qulaib wamusubije, asiga Omborenga Fitina na Bizimana Djihad mbere yo gutera ishoti Mutsinzi Ange n'umunyezamu Ntwari Fiacre batabashije guhagarika.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Umutoza w'Amavubi Frank Spittler yakoze impinduka ku munota wa 40, Kwizera Jojea ahita asimburwa na Samuel Gueulette Léopold Marie.

Gusa izo mpinduka ntacyo zahinduye ny güce cya mbere kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka ari igitego kimwe cya Libya ku busa bw'u Rwanda.

Bavuye ku ruhuka, nyuma y'iminota ibiri igice cya kabiri gitangiye, ku wa 47, Nshuti Innocent yahise yishyurira Amavubi ku gitego yatsindishije igituza ubwo yageraga ku mupira wahinduwe na Bizimana Djihad.

Iki gitego cya Nshuti Innocent nicyo cyahaye  inota rimwe ikipe y'igihugu yitegura kugaruka i Kigali ikitegura umukino w'umunsi wa Kabiri wo mu itsinda D.

Ikipe y'Igihugu izakurikizaho umukino w'Umunsi wa Kabiri izakiramo Super Eagles ya Nigeria ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro.

Muri iritsinda kandi ikipe ya Nigeria izabanza gukina na Bénin tariki ya 7 Nzeri mu mukino w'Umunsi wa Mbere wo muri iri Tsinda D uzabera muri Uyo.

The post AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-anganyije-na-libya-1-1-mu-mukino-uwa-mbere-wo-gushaka-itike-ya-afcon-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-anganyije-na-libya-1-1-mu-mukino-uwa-mbere-wo-gushaka-itike-ya-afcon-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)