AMAFOTO: Imihigo ni yose kuri APR FC yitegura gukina umukino wa mbere wa shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe andi makipe ageze ku munsi wa 5 wa shampiyona, APR FC yo irimo kwitegura umukino wa yo wa mbere muri shampiyona ya 2024-25.

Ni nyuma y'uko imikino ya yo yose kuva ku munsi wa 1 kugeza ku wa 4 yabaye ibirarane bitewe n'uko yari mu marushanwa Nyafurika.

APR FC ikaba igomba guhera ku mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona aho izakina na Etincelles ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024.

Abakinnyi ba APR FC bakaba bakomeje imyitozo bitegura uyu mukino kuwutsinda bishobora gutuma bava ku mwanya wa nyuma kuko ubu ni bo bari inyuma batarabona inota rimwe.

Amakuru aturuka i Shyorongo mu myitozo y'iyi kipe ni uko abakinnyi bose bahari nta n'umwe ufite ikibazo cy'imvune biteguye guhangana na Etincelles.

Ntabwo iyi kipe itekereza kuba yatakaza umukino wa mbere wa shampiyona kuko bishobora no kugira ingaruka ku mukino wa Rayon Sports bazakurikizaho.

Nyuma y'uyu mukino uzabera kuri Stade Umuganda Rayon Sports ni yo izaba itahiwe kwakira APR FC kuri Stade Amahoro tariki yua 19 Nzeri 2024.

Umunya-Mali Lamine Bah
Kwitonda Alain Bacca
Chidiebere Nwobodo Johnson
Godwin Odibo
Richmond Lamptey na Mugisha Gilbert
Dushimimana Olivier Muzungu
Richmond Lamptey
Niyomugabo Claude



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-imihigo-ni-yose-kuri-apr-fc-yitegura-gukina-umukino-wa-mbere-wa-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)