Amahoro muri Kongo aracyari kure nk'ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha urubuga' The great Lakes Eye', aragaragaza ko Perezida Tshisekedi wa Kongo akomeje kubakira ubushobozi umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ugamije guhungabanya umutekano w'uRwanda.

Ibi arabikora mu gihe nyamara ibyemezo bya Luanda bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, bisaba Tshisekedi guhashya uwo mutwe wa FDLR, doreko isi yose yamweretse ko ari umwe mu bimunga umutekano w'akarere kose.

Inyandiko urwo rubuga rwashoboye kubonera kopi, iragaragaza ko kuva muri Nyakanga 2024,Tshisekedi ari mu mishyikirano n'igihugu cya Niger, kugirango abajenosideri 6 bakerakera muri icyo gihugu bimurirwe muri Kongo, bityo biborohere gufasha FDLR kugera ku mugambi wayo mubisha.

Abo bajenosideri ni:
1.Cap Innocent Sagahutu.
2.Col Alphonse Nteziryayo.
3.Maj François- Xavier Nzuwonemeye.
4.Protais Zigiranyirazo.
5.Prosper Mugiraneza.
6.André Ntagerura.

Aba bose bahoze Arusha muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda. Aho barekuriwe, Tanzaniya yavuze ko itazabaha ubuhungiro, maze boherezwa muri Niger yari imaze kugirana amasezerano na Loni.

Ntibyatinze ariko, Niger nayo yahise ibwira Loni ko itagishaka abo bagizi ba nabi ku butaka bwayo, cyane cyane ko bari bamaze gutahurwaho ko bagikorana n'imitwe y'iterabwoba. Kuva mu mpera z' umwaka wa 2021 baracyakerakera aho muri Niger, kuko nta gihugu gishyira mu gaciro gishaka kwigerekaho uwo mutwaro.

Uyu mugambi mushya wa Tshisekedi wo gushakira'amaraso mashya' FDLR, urashimangira andi makuru ava i Luanda, avuga ko mu nama yabaye muri izi mpera z'icyumweru, hagati y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu birebwa n'iki kibazo(Kongo-Kinshasa, uRwanda na Angola nk'umuhuza), uruhande rwa Kongo rwateye utwatsi gahunda impuguke mu by'umutekano zari zagaragaje urebana no guhashya FDLR.

Aba bajenosideri Tshisekedi ashaka kwimurira mu mashyamba ya Kongo, n'ubundi ntibahwemye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagizemo uruhare. Yewe ntibanahisha ko bakinyotewe no kumena amaraso y'Abatutsi, doreko nka Cap Sagahutu adasiba kuvugira kuri ya mizindaro yabo ibiba amacakubiri, ko 'biteguye kongera gufata intwaro bakigarurira uRwanda'.

Ibuye ryagaragaye ariko ntiriba rikishe isuka. Ibyo aba bagome batashoboye bagifite imbaraga n' igihugu, ubu izabukuru zibageze ku buce sibwo bakwigarurira uRwanda, ngo barutobange nk'uko byahoze mbere y'1994.

Gusa ikigaragarira buri wese, ni uko Tshisekedi arushaho kugambanira Abanyekongo, kuko adashaka ko intambara barimo irangira. Uko azakomeza gukorana n'abajenosideri baFDLR, ni nako azakomeza gushyira abaturage be mu kaga.

Naho kurota kugirira nabi uRwanda byo si bishya, kandi rufite ubushobozi n'ubushake bwo kwirwanaho, kurusha uko Tshisekedi n'izo nkoramaraso ze babitekereza.

The post Amahoro muri Kongo aracyari kure nk'ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amahoro-muri-kongo-aracyari-kure-nkukwezi-aho-gusenya-fdlr-imunga-ayo-mahorotshisekedi-arayishakira-amaboko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amahoro-muri-kongo-aracyari-kure-nkukwezi-aho-gusenya-fdlr-imunga-ayo-mahorotshisekedi-arayishakira-amaboko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)