Amajyaruguru: Ibura ry'igishoro ribangamiye iterambere ry'abagore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho mu nteko rusange y'inama y'igihugu y'abagore bahagarariye abandi mu Ntara y'Amajyaruguru yabereye mu karere ka Gicumbi ku wa 20 Nzeri 2024.

Abagore bahagarariye abandi muri iyi ntara bavuga ko hakiri imbogamizi mu bagabo bamwe na bamwe batumva neza ihame ry'uburinganire.

Nyirantezimana Emelita waganiriye na IGIHE yagize ati "Njye nakoze umushinga wo gucuruza nganira n'ikigo cy'imari giciritse banyemerera inguzanyo, gusa bambwira ko ngomba gutanga ingwate. Nabibwiye umugabo ansubiza ko atazansinyira nk'umwishingizi kuri iyo ngwate kandi we buri gihe umutungo wacu arawugwatiriza nkamusinyira bakayamuha (amafaranga) nta kibazo."

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ashima uruhare abagore bagezeho mu iterambere ry'igihugu mu myaka 30 ishize, gusa asaba abagifite imbogamizi zo kutabona ingwate kubera imyumvire ikiri mu miryango yabo, gukoresha amahirwe bahawe na leta yo kwegerezwa ibigo by'imari bashyiriweho ngo biteze imbere, mu gihe hakomeje urugamba rwo guhindura iyo myumvire.

Ati "Dufite za Sacco mu mirenge aho dutuye zigomba gufasha abaturage bose gukora imishinga bakabona inguzanyo, hari n'ikigega cyita ku bagore n'urubyiruko BDF yashyizeho gitanga inguzanyo ku mishinga bakora, ayo ni amahirwe bashyiriweho bagomba kubyaza umusaruro."

Muri iyi nteko rusange, banagarutse ku bibazo bigomba gushyirwamo imbaraga n'abagore birimo kurwanya umwanda, igwingira mu bana, imiryango ibana itarasezeranye n'ibindi.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimye uruhare rw'abagore mu iterambere ry' igihugu mu myaka 30 ishize
Abagore bo mu Ntara y'Amajyaruguru bitabiriye inteko rusange
Nyiransangamahoro Rachel uhagarariye inama y'igihugu y' abagore mu ntara y'amajyaruguru
Iyi nama yabereye mu Karere ka Gicumbi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-kutumva-neza-ihame-ry-uburinganire-bituma-abagabo-badatanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)