Amajyepfo: Asaga miliyari 16Frw yashowe mu gutunganya igishanga cya Nyiramageni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragararo imirimo yo gutunganya icyo gishanga, cyabereye mu Murenge wa Mamba,Mu Karere ka Gisagara gitangijwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice.

Butera Viateur, umwe mu bahinzi ufite imirima muri icyo gishanga, yavuze ko bahuraga n'ibibazo by'umwuzure watumaga umuceri urengerwa, bagahora bikanga igihombo, bigatuma bahinga isizeni(season) imwe gusa, akizera ko kugitunganya bigiye gutuma umusaruro wiyongera.

Ati 'Iyo imvura yagwaga yangizaga ibyo twabaga twarahinze, ariko ubwo kigiye gutunganywa bizadufasha. Twakoreraga mu gihombo,amafaranga twashoragamo ntitwayabonaga.'

Mugenzi we Mazimpaka Anastase, yavuze ko bahuraga n'ikibazo cyo kurumbya kandi bakoze ariko ubu bagiye kujya barya,ndetse byiyongereho no guhinga isizeni nyinshi, ibizatuma bahorana ibiribwa.

Yagize ati 'Mudushimirire Kagame. Ubu tugiye kurya, twahingaga tukarumbya kubera isuri yarengeraga ibihingwa. Gutunganya iki gishanga bizadufasha, umusaruro wacu wiyongere n'ahari harirunze umucanga tuhahinge.'

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko gahunda yo gutunganya ibishanga mu Ntara ikomeje kugira ngo umusaruro abaturage bakura mu buhinzi wiyongere.

Ati 'I musozi iwacu ni hato ku buryo tugomba no gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ibishanga. Uretse iki gishanga cya Nyiramageni, hari n'ibindi bigiye gutunganywa n'umushinga CDAT ku bufatanye na RAB, muri Ruhango, Nyanza na Gisagara. Harimo ibizatangira muri uyu mwaka, hari ibikiri mu nyigo,ariko muri rusange, turashaka ko mu myaka itanu iri imbere bizaba bitunganyije.'

Igishanga cya Nyiramageni gikora ku mirenge ya Mamba na Gikonko yo mu karere ka Gisagara n'Umurenge wa Ntyazo, mu karere ka Nyanza.

Ikindi cyiza, ni uko imisozi igikikije nayo izarwanywaho isuri, ibizatuma umutekano w'ibihingwa birimo wiyongera abahinzi bagaca ukubiri n'ibiza by'imvura.

Biteganyijwe ko hazatunganywa ubuso bwa hegitari 600 mu gishanga no ku nkengero zacyo, bikazatwara asaga miliyari 16Frw.

Kizajya gihingwamo umuceri naho mu nkengero zacyo hahingwemo ibigori, soya, ibishyimbo n'imboga, kikaba gihingwamo n'abaturage basaga 1200.

Imirimo yo gutunganya inkengero z'igishanga yatangiye
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasobanurirwa iby'ingenzi bizaranga uyu mushinga
Abaturage biteze byinshi kuri uyu mushinga birimo no kuzahabwamo imirimo mu gihe cyo gutunganya igishanga cya Nyiramageni.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imirimo yo gutunganya igishanga cya Nyiramageni izatwara miliyari 16Frw.
Iki gishanga cya Nyiramageni cyari cyarapfuye cyane, kugihingamo bisa nko kwigerezaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-asaga-miliyari-16frw-yashowe-mu-gutunganya-igishanga-cya-nyiramageni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)