Amajyepfo: Gahunda y'igitondo cy'isuku yarenze kuba umuganda ihinduka ishuri ry'isuku - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gahunda yiswe 'Igitondo cy'isuku' yatangiye mu 2022 mu Turere twose tw'Intara y'Amajyepfo, igamije gufasha abaturage kurangwa n'isuku yok u mubiri, imyambaro mu rugo, ahamukikije n'aho akorera.

Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo buvuga ko Iyi gahunda hari byinshi yagezeho birimo kuzamura imyumvire yo kwikorera isuku badategereje ko umuganda rusange ugera.

Mu bikorwa bibandaho harimo gutema ibihuru bikikije aho abantu bakorera no ku mihanda, gusibura imiyoboro y'amazi, gutoragura amashashi n'amacupa aho byajugunywe n'ibindi.

Hiyongeraho itunganywa ry'ubusitani ku mihanda itandukanye, gutera ibiti by'imitako ndetse no gushyiraho udusanduku dushyirwamo imyanda.

Ku rundi ruhande ariko, hari bamwe mu batuye mu Ntara y'Amajyepfo bavuga ko iyi gahunda yabaye akamenyero mu bice bimwe na bimwe, abayijyamo bakayikora nko kwifotoza, ntitange umusaruro yatangiye yitezweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste yavuze ko igitondo cy'isuku cyarenze kuba gahunda isa nk'umuganda usanzwe gihinduka ishuri ry'isuku.

Ati ''Gahunda yatangiye ari uguhurira ahantu hateranira abantu benshi, kandi n'ubu ni ko bigenda, tukajya nk'ahatangirwa serivisi, tugafatanya n'abakozi bahari, tukahakora isuku, ariko twarangiza tukaniga.''

'Ubu ibigenda bikorwa ni ukunoza ibikoresho tujyana, inyigisho dutanga ku isuku, gufatanya n'abantu bamenyereye isuku, kuko tugitangira nta n'abakozi bashinzwe isuku n'isukura twagiraga, hamwe na bo bagiye batwereka ibyuho byarimo, ubu rero byagiye bizamuka.''

Gitifu Nshimiyimana yongeyeho ko iyi gahunda yabaye n'uburyo bwo gusangira ubunararibonye ku isuku aho 'nk'abagiye ku mashuri bigisha abakora mu gikoni uko bategura amafunguro afite isuku, dore uko umwenda w'ukora mu gikoni ukwiye kuba usa, uko amazi abanyeshuri banywa atunganywa,…''

Igitondo cy'isuku kiba buri wa Kabiri w'icyumweru mu turere twose tw'Intara y'Amajyepfo, aho abaturage bahura kuva saa Kumi n'Ebyiri kugeza saa Mbili za mu gitondo, bagakora isuku ahantu hatandukanye.

Visi Meya w'Akarere ka Nyanza ushimnzwe imibereho myiza y'abaturage,Kayitesi Nadine, aha yari yifatanije n'abaturage mu gitondi cy'isuku.
Muri Gashyantare 2022, ni bwo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Aice, yatangije 'Igitindo cy'isuku' ku mugaragaro.
Mu gitondo cy'isuku abaturage bakora isuku ahabakikije.
Iyi gahunda ikorwa mu Ntara hose. Aha ni muri Gisagara, muri santere ya Save.
Iyi gahuda natanze umusanzu mu gutunganya ubusitani hirya no hino mu Ntara.
I Nyamagabe naho iyi gahunda yabafashije guteza imbere ubwiza bw'umujyi wabo bongera ubusitani ku nkengero z'imihanda.
Byafashije guhashya umwana, n'ubwo kuri ubu ngo hari aho bitari bigiorwa neza.
Guverineri Kayitesi Alice, asibura umuyoboro w'amazi mu iteme muri gahunda y'igitondo cy'isuku.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-gahunda-y-igitondo-cy-isuku-yarenze-kuba-umuganda-ihinduka-ishuri-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)