Amashirakinyoma ku butaka bwubatsweho ibitaro bya Nyarugenge byavuzwe ko bwahugujwe Abayisilamu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2018 nibwo hatangijwe uyu mushinga wo kubaka ibitaro bya Nyarugenge biri ku rwego rw'akarere, bitangira gukora muri Gicurasi mu 2020.

Ni umushinga wahinduye Imibereho y'Abanyarwanda by'umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, ariko usiga akangononwa mu bayisilamu kuko bari biteze ko ubutaka byubatsweho aribwo bwagombaga gushyirwaho umusigiti w'icyitegererezo.

Umushinga wo kubaka umusigiti mukuru kuri ubu butaka watangajwe mu 2012 n'ubuyobozi bw'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, ndetse hahita hatangira gukusanywa inkunga yagombaga gukoreshwa muri iyi mirimo.

Mbere y'uko uyu mushinga w'umusigiti utekerezwaho ubu butaka bwakoreshwaga nk'irimbi ry'Abayisilamu, ariko riza kuzura ndetse nk'uko biteganywa n'itegeko nyuma y'imyaka 20 umuntu wa nyuma ashyinguwemo hagomba kugira ikindi bukoreshwa ari nabwo hatekerejwe kuri uyu musigiti.

Mu kiganiro IGIHE iheruka kugirana na Mufti w'u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya yagarutse ku miterere y'iki kibazo.

Sheikh Sindayigaya yavuze ko ubu butaka bwari ubwa Leta n'ubwo Abayisilamu benshi bari barishyizemo ko ari ubwabo kubera kutagira amakuru ahagije.

Ati 'Buriya butaka rero buriya hahoze hari irimbi abayisilamu bashyinguragamo, ariko ntabwo bwari ubutaka bwacu nka RMC. Bwari ubutaka bwa Leta. Irimbi ntabwo riba ari ubutaka bwite bw'umuntu kereka iyo yaryiguriye kuko amategeko na byo arabyemera, ariko iyo ari leta yaritanze, iguha serivisi yo gushyingura ariko ntabwo ubutaka buba ari ubwawe.'

Yakomeje avuga ko nyuma Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda waje gusaba ubu butaka Umujyi wa Kigali kugira ngo ubwubakeho Umusigiti, gusa ntiwahabwa igisubizo gitomoye.

Ati 'Iyo irimbi ryuzuye rero umuntu wa nyuma arishyinguwemo, babara imyaka 20 uhereye icyo gihe, yashira leta igasubirana ubutaka bwayo. Hariya rero iyo myaka yari ishize ndetse Umuryango w'Abayisilamu wari wahasabye Meya kuko bwari ubutaka bwite bw'akarere ariko ntabwo yari yarigeze asubiza ngo avuge ngo ndabubahaye hamwe n'icyangombwa. Hari isezerano ko bazadusubiza ariko biza kurangira hajemo undi mushinga wa leta na wo ukenewe, bituma leta itahatanga. Hari abantu badasobanukiwe rero bajyaga bavuga ngo n'ubutaka bwarariwe.'

Yakomeje avuga ko 'Umuntu utazi iby'amategeko akabona ari abayisilamu bahashyingura rero, akabona ni ubuyobozi bw'idini buhagena, we ahita avuga ati buriya butaka ni ubwacu ahubwo baraburiye; abitewe no kuba atarahawe amakuru, ibihuha no kudasobanukirwa amategeko. Buriya butaka rero nashakaga gutangariza Abayisilamu ko butigeze buba ubwacu ahubwo ko ari ahantu twari twarahawe kujya dushyingura hanyuma igihe twahasabaga ntitwahahawe kuko leta yazanye undi mushinga na yo yari ikeneye gushyiramo. Ibyo rero byabaye imbogamizi yo kuba umushinga utarashyizwe mu bikorwa.'

Bite by'imisanzu yatanzwe n'Abayisilamu?

Uyu mushinga ukimara gutangizwa n'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, abayoboke b'iri dini batangiye kwitanga kugira ngo uzashyirwe mu bikorwa.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko imisanzu yari imaze kwemerwa n'abayisilamu nk'amafaranga bazatanga yabarirwaga muri miliyoni 60Frw.

Mufti Sheikh Musa Sindayigaya yavuze ko 'Ku mafaranga rero abayisilamu batanze, na none habayemo gukabya no gukabiriza. Impamvu ni uko mu buryo bwo gukusanya amafaranga y'uwo mushinga, abantu benshi basezeranye ko bazatanga amafaranga ariko mu bintu by'inyubako, abantu batanga amafaranga ni abantu baba bazi iby'inyubako banayafite bagatanga inkunga nini ariko ntibapfa guhita bayatanga batarabona ko iyo nyubako yatangiye kubakwa. Abenshi baravugaga ngo nimutangira nzatanga iki, ariko mu by'ukuri atanzwe mu buryo bwa kashi ugasanga ntagera kuri ayo ni make cyane. Bamwe bavugaga ngo tuzatanga mutangiye kubaka mukaba mutarabitangiye, ubwo nyine ntabwo ayo mafaranga bayatanze. Uko ni ko kuri k'ukuntu byagenze.'

Yakomeje avuga ko inkunga yari imaze gutangwa mu yemewe ari miliyoni 20Frw.

Ati 'Amake yari yatanzwe mu buryo bw'amafaranga ni miliyoni 20 Frw. Nyakubahwa Mufti ucyuye igihe Sheikh Salim Hitimana agitangira manda ye y'ubuyobozi, yabitangarije abayisilamu ku munsi w'Ilayidi abishyira no mu butumwa bwagenewe abiyisilamu arababwira ati za miliyoni 20 Frw mwatanze mu buryo bw'amafaranga ziri kuri konti z'umuryango, nitujya gutangira tuzayaheraho, hanyuma tubatangarize icyo yakoze.'

Yavuze ko kugeza ubu hari undi mushinga wo kubaka Umusigiti Mukuru n'Icyicaro Gikuru ry'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, mu Karere ka Gasabo muri Kacyiru. Aya mafaranga ngo azaherwaho muri uyu mushinga mushya.

Ati 'Ibyo nanjye ndabishimangira kandi ndabitangariza abayisilamu ko nidutangira uwo mushinga tuzabanza gushyiraho ariya tukabereka icyo yakoze, hanyuma tubone kubabwira ngo nimuzane ayandi dukomeze umushinga. Icyo gihe ubwo tuzanakangurira na ba bandi biyemeje ya masezerano kugira ngo na bo bahigure wa muhigo wabo, ariko ariko ntidushaka gutangaza ibintu imburagihe.'

Abayisilamu bari biteze ko ubu butaka bwubatsweho ibitaro bya Nyarugenge buzashyirwaho Umusigiti Mukuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashirakinyoma-ku-butaka-bwubatsweho-ibitaro-bya-nyarugenge-byavuzwe-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)