Amavubi akomeje guhangana na Nigeria, igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wahuzaga Amavubi n'ikipe y'igihugu ya Nigeria, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi atarabasha kureba mu izamu, ari 0-0. Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi, aho buri kipe yakomeje kugaragaza imbaraga mu buryo bwo guhangana.

Ku munota wa 45+2, umukinnyi Ola Aina wa Nigeria yabonye ikarita y'umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Niyomugabo Claude, umukinnyi w'Amavubi. Ikipe y'Amavubi yari ifite amahirwe yo gutera koroneri ku munota wa 45+1, Muhire Kevin yatanze umupira kuri Mugisha Gilbert, wazamuye umupira ashaka Nshuti Innocent, gusa umupira ugera mu biganza by'umunyezamu wa Nigeria.

Igice cya mbere cyari cyongeweho iminota ine (4) ngo harebwe niba hari kipe yashobora kwinjiza igitego. Ku munota wa 45, Nshuti Innocent yabonye umupira mwiza imbere y'izamu ariko arekura ishoti rikomeye riguruka hejuru y'izamu.

Mugisha Bonheur na we ku munota wa 44 yabonye amahirwe yo gutsinda igitego nyuma yo kubona umupira mwiza inyuma y'urubuga rw'amahina, ariko n'ishoti rye ryaruhukiye hejuru y'izamu.

Nigeria yagize uburyo bukomeye ku munota wa 39, aho Victor Boniface yashoboraga gutsinda igitego, ariko ishoti rye rikubise igiti cy'izamu. Umupira wahise ugera kuri Ademola Lookman washakaga kuwutereka mu izamu, gusa Niyomugabo Claude aritambika awukuramo.

Amakipe yombi yakomeje kugerageza uburyo bwo gutsinda igitego, ariko ntibyakunda. Mugisha Gilbert, ku munota wa 37, yahinduye umupira mu rubuga rw'amahina ukora ku maboko ya Dele Bashiru wa Nigeria, gusa umusifuzi ntiyatanze penaliti.

 

Ku munota wa 29, kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad, yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Samuel Chukwueze wa Nigeria. Ku munota wa 23, ikipe ya Nigeria yari ifunguye amazamu kuri koroneri yari itewe na Ola Aina, aho Ademola Lookman yashyizeho umutwe, ariko umusifuzi yemeza ko habayemo kurarira.

Amavubi yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku munota wa 19, ariko ba myugariro ba Nigeria bitambika ishoti rya Mutsinzi Ange, umupira urangira muri koroneri itagize icyo itanga.

Mu gice cya mbere, Amavubi yagerageje guhererekanya neza umupira mu kibuga hagati, ariko uburyo bwinshi bwagiye burangira nta musaruro ubuvuyemo.

 

Uyu mukino urimo gusifurwa n'abasifuzi bakomoka muri Morocco, uyobowe na Karim Sabry uri hagati, Mostafa Akarkad na Hamza Nassiri bari ku mpande. Amakipe yombi yinjiye mu kibuga saa 14:55, mbere y'uko umukino utangira, ndetse indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zaririmbiwe mu kibuga.

N'ubwo nta bafana benshi bari muri stade, igice cya mbere cyaranzwe no guhangana gukomeye ku mpande zombi, ndetse bigaragara ko igice cya kabiri kigiye kiba gifite byinshi byitezweho.



Source : https://yegob.rw/amavubi-akomeje-guhangana-na-nigeria-igice-cya-mbere-kirangiye-amakipe-yombi-anganya-0-0/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)