Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi 38 nibo bahamagawe bitegura gukina imikino 2 u Rwanda ruzakina na Benin mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika.

Ni urutonde rutariho abakinnyi babiri bamenyerewe mu ikipe y'u Rwanda kuko umutoza yabasize kubera imyitwarire idahwitse.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024 nibwo umutoza w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi, Frank Spitler Torstten yahamagaye abakinnyi 38.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Torsten Frank Spittler yavuze ko kudahamagara Hakim Sahabo byatewe n'uko uyu mukinnyi wa Standard de Liège ateza ibibazo mu ikipe kurusha ibyo akemura.

Uyu Mudage utoza Amavubi avuga ko yagiranye ibiganiro na Sahabo inshuro nyinshi akamunanira,  gusa anongeraho ko muri iyi minsi atari gukina mu ikipe ye nyuma yo kugira imvune yatumye amara igihe hanze y'ikibuga.


Avuga kuri Raphael York, Spitler yavuze ko ubwo aheruka mu Mavubi yabeshye uyu mutoza ko imvune yari afite  yakize abona ku kumuhagara, gusa akigera i Kigali abaganga basanze atarakize ahubwo yarabeshye.

Ibi bikaba aribyo byatumye amusiga ntiyamushyira ku rutonde rw'abitegura gukina umukino ubanza uzakinwa kuya 11 ndetse uwo kwishyura ukazakinwa kuya 15 Ukwakira 2025.

The post Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-benin-yahamagawe-atarimo-sahabo-na-york-bazize-imyitwarire-mibi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-benin-yahamagawe-atarimo-sahabo-na-york-bazize-imyitwarire-mibi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)