Amb. Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Birwa bya Maurice - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Roopun yakiriye izo mpapuro ndetse atashya na mugenzi we w'u Rwanda, Perezida Kagame ndetse uyu muyobozi w'ibyo birwa biherereye mu Nyanja y'Abahinde agaragaza ubushake bweruye bwo guteza imbere umubano w'ibihugu byombi.

Ambasaderi Hategeka yagaragaje ko mu mirimo ye azarangwa no guteza imbere umubano w'ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Zirimo ubucuruzi n'ishoramari, guteza imbere serivisi z'imari, ikoranabuhanga, ubukerarugendo no guteza imbere uburyo serivisi zigezwa ku baturage.

Uretse intashyo, Perezida Roopun yanashimiye Perezida Kagame ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y'Umukuru w'Igihugu aherutse kuba muri Nyakanga 2024.

Uyu muyobozi kandi yashimiye u Rwanda ku buryo rukomeje guteza imbere ubukungu bwarwo umunsi ku wundi, anagaragaza uburyo ruri mu bihugu bya mbere bitekanye binarangwa n'isuku mu Isi.

Ambasaderi Hategeka n'itsinda bari kumwe kandi basuye abayobozi batandukanye bo mu Birwa bya Maurice, barimo Minisitiri w'Intebe w'icyo gihugu, Pravind Kumar Jugnauth na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Maneesh Gobin baganira na none ku kwagura umubano w'ibihugu byombi.

Ambasaderi Hategeka yaganiriye n'abo mu nzego z'abikorera bo mu ishami ry'ubucuruzi n'inganda ndetse n'inzego zishinzwe iterambere muri icyo gihugu ku mishinga itandukanye u Rwanda rwafatanyamo n'Ibirwa bya Maurice.

Ibiganiro byakomereje ku kuganira n'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu na none berekwa uruhare rwabo mu gukoza guteza imbere igihugu.

Umubano w'u Rwanda n'Ibirwa bya Maurice wahawe ingufu mu 2000, kugeza ubu ukaba ushingiye ku bufatanye no ku bwubahane.

Ni umubano ushimangirwa no kugenderanira bikozwe n'abayobozi b'ibihugu byombi, aho nko muri Kamena 2022 Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe w'Ibirwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnauth, bagirana ibiganiro byagarutse ku kurushaho guteza imbere umubano w'ibihugu byombi.

Icyo gihe Minisitiri Kumar Jugnauth yanitabiriye ibikorwa byo kumurika Urugomero rw'amashanyarazi rwa Rukarara V rwo mu Karere ka Nyamagabe, rwashowemo imari n'ikigo cyo muri icyo gihugu kizwi nka Omnicane Ltd.

Ubwo u Rwanda n'Isi muri rusange byibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Roopun ni umwe mu bakuru b'ibihugu baje gufata mu mugongo Abanyarwanda.

Mu 2023 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano magari mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga.

Mu 2014 na bwo byasinyanye amasezerano agamije koroshya ishoramari, ubucuruzi n'ubuhahirane.

Ibihugu byombi kandi bifatwa nka bimwe byo ku Mugabane wa Afurika byateye intambwe ihambaye mu bijyanye no korohereza ishoramari.

Raporo y'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda yerekana ko ishoramari ry'Ibirwa bya Maurice ari cyo gihugu cyagize ishoramari rinini mu Rwanda mu 2021, ryageze kuri miliyoni 176,1$ zivuye kuri miliyoni 136$ mu 2020, mu nzego zirimo urw'imari, amashanyarazi n'ingufu, ikoranabuhanga n'ubukerarugendo.

Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashyikirije Perezida Prithvirajsing Roopun impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Birwa bya Maurice
Ambasaderi Emmanuel Hategeka yakiriwe mu Birwa bya Maurice
Ambasaderi Hategeka (iburyo) yaganiriye na Minisitiri w'Ibirwa bya Maurice na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ibirwa bya Maurice, Maneesh Gobin ku guteza imbere ibihugu byombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-hategeka-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-mu-bibwa-bya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)