Andy Bumuntu, Nel Ngabo na Ish Kevin muri 16... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bahanzi bazahurira muri iri serukiuramuco rizarangwa n'ibikorwa binyuranye, birimo gupima kanseri y'impindura, ibitaramo by'abahanzi, ibiganiro n'ibindi.

Rizaba ku wa 26 Ukwakira 2024 kuri BK Arena ku nshuro yaryo ya mbere, ndetse ibihumbi by'abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga bamaze igihe bagaragaza ko biteguye kuryitabira.

Iri serukiramuco rigiye kuba mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inzozi Yvan Buravan yari afite akiri ku Isi yo gukora ibikorwa nk'ibi bihuza abahanzi, agamije gusigasira umuco.

Binyuze muri Foundation YB iri gutegura iri serukiramuco, bagaragaje ko mu bahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco harimo Jules Sentore, Andy Bumuntu, Ish Kevin, umuhanzikazi Boukuru uherutse gushyira ku isoko Album nshya, Alyn Sano ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Head' ndetse na Nel Ngabo.

Aba batangajwe mu gihe hategerejwe abandi bahanzi 10 bagomba kuzaririmba muri iri rushanwa, rizanarangwa n'ibikorwa byo kumurika ibihangano by'ubugeni Buravan yagiye akora.

Buri muhanzi yafashwe amashusho, atumira abantu kutazacikwa n'iri serukiramuco, ndetse buri wese yumvikanishije ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi be.

Abazitabira iri serukiramuco bazapimwa kanseri y'impindura yibasiye umubare munini ku Isi, ndetse niyo yatwaye ubuzima bwa Buravan. Umuryango we ugaragaza ko wiyemeje gushyira imbaraga mu gukangurira abantu kwipimisha iyi ndwara, kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze.

Mu bihe bitandukanye, Buravan yagiye agaragaza ko ari umuhanzi wari ugamije guteza imbere umuco n'injyana ya gakondo, ndetse binumvikana kuri Album ye 'Twaje'.

Yagiye agaragara kenshi yambaye imyambaro yihariye ijyanye na gakondo, inigi mu ijosi yabaga yahanze. Ushingiye ku myiteguro y'iri serukiramuco, bigaragara ko abaritegura, banatekereje uburyo bazamurika ibihangano uyu muhanzi yasize, ku buryo buri wese ashobora kwigurira. 

Ubwo Ruti Joel yakoraga igitaramo cyo kumurika Album ye 'Musomandera' mu Ukuboza 2023, yanagaragaje amashusho y'indirimbo 'VIP' Buravan yakoranye na Ish Kevin yari imaze igihe muri studio.

Hari abatekereza ko mu gitaramo cy'iri serukiramuco, hashobora kuzamurikwa zimwe mu ndirimbo, Buravan yasize muri studio zitararangira, icyo gihe zikazashyirwa hanze.

Ku wa 4 Ukuboza 2022, nibwo YB Foundation yaramuritswe ku mugaragaro mu rwego rwo guha icyubahiro Buravan ndetse no gukomeza ibikorwa yakoze akiraho.

Hari ibikorwa byinshi biteganyijwe muri YB Foundation harimo Twande; Gahunda z'umuco Buravan yatangije mu 2021 ndetse na gahunda zireba ubuzima, bizafasha guhangana n'umuvuduko w'indwara ya Cancer mu Rwanda.

Uyu muryango ufite inshingano zo gushyira ikiragano gishya aheza. Ibigwi by'inshingano, gukorera mu Mucyo ndetse no kugira ubushobozi bwo gutsinda no gukora itandukaniro.''

Ni umushinga Buravan yari yaratangije ndetse uri no mu yahembwe na 'Imbuto Foundation', binyuze muri Minisiteri y'Urubyiruko.

Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde, aho yari yaragiye kwivuriza kanseri.

 Â 

Umuhanzikazi Alyn Sano yemeje kuzitabira iserukiramuco 'Twaje Fest'


Umuraperi Ish Kevin yagaragaje ko yiteguye kuzasusurutsa abazitabira iri serukiramuco


Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore wabanye igihe kinini na Buravan 


Andy Bumuntu azaririmba mu iserukiramuco ryitiriwe Album ya Buravan


Umuhanzikazi Boukuru uherutse gushyira ku isoko Album ye nshya


Nel Ngabo wo muri Kina Music agiye kongera kugaragara mu bitaramo nyuma y'igihe


Kwinjira muri iri serukiramuco byashyizwe ku mafaranga ibihumbi 5 Frw, n'ibihumbi 30 mu myanya ya VVIP



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147274/andy-bumuntu-nel-ngabo-na-ish-kevin-muri-16-bategerejwe-mu-iserukiramuco-ryitiriwe-album-y-147274.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)