APR BBC irakoza imitwe y'intoki ku gikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR BBC irasabwa gutsinda umukino umwe muri ibiri isigaye igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

Ni nyuma y'uko yaraye itsinze Patriots BBC amanota 80-78 mu mukino wa 5 wa nyuma wa kamarampaka.

Ni umukino Patriots BBC yatangiye neza itsinda uduce tubiri twa mbere kandi irusha APR BBC, yabifashijwemo n'abarimo Branch na Gaston batsinda 24-21 na 30-17. Amakipe yagiye kuruhuka ari 54-38.

APR BBC yagarutse mu gace ka 3 intego ari ugukuramo iki kinyuranyo ndetse birabahira babasha hukuramo 12 kuko bagatsinze 20-8.

Agace ka nyuma na ko abasore barimo Diarra, Miller bagumishije APR mu mukino babasha no kugatsinda amanota 22-16. Umukino warangiye ari 80-78.

APR itsinze umukino ukurikiyeho yahita yegukana igikombe, gusa mu gihe watsindwa na Patriots byasaba ko hakinwa umukino wa 7.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-bbc-irakoza-imitwe-y-intoki-ku-gikombe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)