APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mikino irindwi ya nyuma ya kamarampaka, ikipe ya APR BBC ikomeje kuyobora aho ihatanye na Patriots BBC iheruka gutsindwa mu mukino wa gatatu.

Ni mikino ikomeje kubera muri BK Arena, aho ku kumukino uheruka wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, uyu mukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 67-53.

Muri uyu mukino wakinwaga ari uwa gatatu, APR BBC yinjiye mu mukino iri hejuru kuko yatsinze amanota 8 Patriots BBC itaratsinda inota na rimwe ndetse agace ka mbere karangira APR BBC iyoboye n'amanota 22 kuri 16 ya Patriots. 

Mu gace ka kabiri, Patriots BBC yakinjiyemo yikosoye kuko yakegukanye itsinze amanota 13 ku 9 ya APR BBC,  gusa birangira APR BBC iyoboye n'amanota 31 kuri 29 ya Patriots BBC.

Mu gice cya kabiri, Patriots BBC yagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu k'ukukono ishaka gukuramo amanota yari yatsinzwe  na APR BBC ndetse biranayihira kuko aka gace karangiye Patriots iyoboye n'amanota 49-48.

Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma, Patriots BBC ntiyahiriwe kuko yagatsinzwe amanota 19 kuri 4 ya Patriots BBC, Ibi byatumye umukino urangira APR iwutsinze n'amanota 67 kuri 53 ya Patriots BBC.

Nk'uko ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Basketball mu Rwanda, FERWABA ryabitangaje biteganyijwe ko umukino wa kane muri irindwi iteganyijwe uzakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024.

Uyu mukino ukazakinwa guhera ku isaha ya Saa mbilli z'ijoro ukazabanzirizwa n'imikino y'Abagore yo igeze muri 1/2 cy'irushanwa rya Rwanda Cup.

Guhera ku isaha ya Saa cyenda, RP Huye izakina na REG WBBC, Ku isaha ya saa kumi n'imwe n'igice Kepler WBBC izahure na APR WBBC.

Muri iyi mikino yose kwinjira ahasanzwe ni amafaranga ibihumbi butanu, ibihumbi icumo ndetse n'amafaranga ibihumbi 20 mu myanya yegereye ikibuga.

The post APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-bbc-irayoboye-mu-mikino-ya-kamarampaka-2024-ihanganyemo-na-patriots-bbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-bbc-irayoboye-mu-mikino-ya-kamarampaka-2024-ihanganyemo-na-patriots-bbc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)